Umukino Rayon Sports yaherukaga gukina wo gukuranamo i Kigali yatsinze Costa de Sol ibitego 3-0, muri Mozambique itsindwa 2-0, ariko ibona amahirwe yo kujya mu matsinda kubera impamba ihagije yazigamiye mu rugo.
Ku bakunzi b’iyi kipe n’ubundi bari biteze gushaka ibitego byo mu rugo gusa ntibyabahiriye kuko amahirwe menshi abakinnyi ba Rayon Sports babonye batayabyaje umusaruro, n’ubwo n’umunyezamu wa Enyimba FC Theophilus Afelokhai nawe ataboroheye.
Rayon Sports nk’ikipe yari imbere y’abafana bayo buzuye sitade y’i Nyamirambo, yatangiye umukino isatira inabona amahirwe yo gufungura amazamu ku munota wa mbere ku mupira wari uvuye kuri Nyandwi Saddam awuha Manishimwe Djabel, awoherereza Bimenyimana ashatse gutsinda n’umutwe ujya hanze.
Yabonye ubundi buryo imbere y’izamu ku mupira wari uhinduwe na Manishimwe Djabel awohereza kwa Bimenyimana ariko uyu rutahizamu wagiye yitwara neza cyane mu mikino iheruka, ntibyamuhira ngo anyeganyeze inshundura.
Enyimba FC niyo yabonye koruneri ya mbere ku munota wa 12 nyuma y’ishoti rya kure ryatewe na Sunday Adetunji, umunyezamu Bashunga ashyira umupira hanze, bateye koruneri n’ubundi ba myugariro ba Rayon Sports bashyira umupira hanze, batera indi ariko ntiyagira icyo itanga.
Kuva ku munota wa 20 Rayon Sports yihariye umupira, abakinnyi nka Muhire Kevin na Manishimwe Djabel bahagurutsa abafana kubera amacenga aryoheye ijisho n’imipira bahinduraga imbere y’izamu rya Enyimba FC, harimo uwo Bimenyimana yateye n’umutwe umunyezamu awukuramo bigoranye.
Enyimba FC nayo nk’ikipe ikomeye yagiye icishamo igashaka uburyo yafungura amazamu ndetse habuze gato ngo ibone igitego ku munota wa 37 ku ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu Bashunga Abouba wasohotse ashaka gufata umupira ariko ntarebe neza uko uri kuza umusanga, arawuhusha, kubw’amahirwe Rwatubyaye awugarurira ku murongo.
Igice cya mbere kigana ku musozo, Rayon Sports yabonye coup franc ku ikosa ryari rikorewe Manishimwe, umusifuzi amaze gutera umuti w’umweru yerekana aho ikosa ryabereye, Rutanga asiba umurongo umusifuzi yari aciye bituma ahita amuha ikarita y’umuhondo imubuza kuzakina umukino wo kwishyura.
Mu gice cya kabiri, Enyimba FC yaje iri hejuru irema uburyo bubiri bwari kubyara ibitego gusa ntibyabahira.
Rayon Sports ibifashijwemo n’umurindi w’abafana, nayo yagarutse mu mukino inabona amahirwe atandukanye yo kuba yatsinda ariko umunyezamu Theophilus Afelokhai ayibera ibamba.
Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yakoze impinduka akuramo Saddam Nyandwi yinjiza Mugisha Gilbert kugira ngo yongerere ikipe imbaraga mu gusatira.
Umutoza Usman Abdallah wa Enyimba FC nawe yahise akora impinduka akuramo Alalade Wasiu yinjiza Freedom Omofoman, bidatinze Rayon Sports ikora iza kabiri ikuramo Donkor Prosper ishyiramo Christ Mbondi, nyuma Enyimba FC yinjiza Ernest Governor asimbuye Sunday Adetunji gusa byose nta cyo byatanze kuko nta n’imwe yabonye igitego.
Nk’uko imibare ya CAF yabigaragaje, Enyimba FC yihariye umupira 57% kuri 43% ka Rayon Sports gusa iyi kipe ihagarariye u Rwanda yagerageje amashoti 19 harimo arindwi agana mu izamu mu gihe Enyimba FC yagerageje amashoti 12 harimo abiri agana mu izamu.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports: Abouba Bashunga, Ange Mutsinzi, Abdul Rwatubyaye, Gabriel Mugabo, Saddam Nyandwi, Prosper Donkor Kuka, Sefu Olivier Niyonzima, Kevin Muhire, Eric Rutanga, Djabel Manishimwe na Bonfils Caleb Bimenyimana.
Enyimba FC: Theophilus Afelokhai, Andrew Abaologu, Ifeanyi Anaemena, Isiaka Oladuntoye, Utin Udo Ikouwem, Dare Moses Ojo, Augustine Oladepo, Wasiu Alalade, Sunday Adetunji, Joseph Osadiaye na Ibrahim Mustapha.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO