Ikipe itozwa na Masoudi Djuma yari yerekeje i Rubavu kuri Stade Umuganda gukina na Etincelles, umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota atatu.
Etincelles yakiniraga imbere y’abafana bayo niyo yabanje kwinjira mu mukino ndetse iza no guhita ibyaza umusaruro amahirwe yabonye, ubwo Kambale Salita Gentil yanyeganyezaga inshundura z’izamu rya Rayon Sports yahoze akinira, ku gitego cyabonetse ku munota wa 35 w’umukino.
Nyuma y’impinduka Masoudi yakoze mu gice cya kabiri akinjiza Nsengiyumva Moustapha asimbuye Mugisha François, zaje gutanga umusaruro ku munota wa 50 nyuma y’ikosa yakoreweho rivamo penaliti yinjijwe na rutahizamu ukomoka muri Mali, Tidiane Koné.
Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka intsinzi ariko uburyo bw’igitego yabonye ku munota wa 62, gitsinzwe na Muhire Kevin, umusifuzi avuga ko yari yararaririye.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya igitego 1-1, Umutoza wa Etincelles, Ruremesha Emmanuel atangaza ko abakinnyi be bugariye cyane naho Masoudi Djuma yikoma imisifurire.
Mu yindi mikino, Kiyovu Sports yanganyije na AS Kigali 1-1, biyishyira mu kaga ko kumanuka mu cyiciro cya kabiri, mu gihe shampiyona ibura imikino ibiri kandi inganya amanota na Gicumbi FC na Marines FC zose zifite 27 gusa zombi zikayiza imbere kubera imikino yabahuje.
Kiyovu Sports ya Kanamugire Aloys yabonye igitego kuri penaliti ku munota wa 62 yatsinzwe na Lomami André, kiza kwishyurwa na Ndahinduka Michel ku munota wa 88.
Uko imikino yose yarangiye:
Kuwa Mbere, tariki ya 22 Gicurasi 2017:
– Amagaju FC 2-1 Kirehe FC
– APR FC 1-1 Marines FC
Kuwa Kabiri, tariki ya 23 Gicurasi 2017:
– Police FC 0-0 Espoir FC
– Gicumbi FC 2-0 Musanze FC
– Kiyovu Sports 1- 1 AS de Kigali
– Mukura VS 0- 2 Sunrise FC
– Bugesera Fc 2-0 Pépinière FC
– Etincelles FC 1-1 Rayon Sports FC



















TANGA IGITEKEREZO