Rayon Sports yihariye uyu mukino kuva utangiye kugeza urangiye, aho mu minota ya mbere yatsinze igitego cya Jules Ulimwengu, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira mu gihe Michael Sarpong yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino ubwo yari aherejwe umupira mwiza na Iradukunda Eric ‘Radu’.
Nyuma y’iminota itanu, uyu rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Ghana, yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wahinduwe na Jules Ulimwengu uturutse mu ruhande rw’iburyo.
Rayon Sports yakomeje kwiharira umukino, isatira bikomeye Espoir FC yasaga n’idahuza muri ba myugariro bayo no hagati. Ulimwengu yongeye gutsinda ku munota wa 37, ku mupira wa Manishimwe Djabel wari ugaruwe n’umunyezamu Ndayishimiye Hussein, umusifuzi avuga ko yarayemo na none.
Espoir FC yakoze impinduka hakiri kare, Ndayisenga Salim asimburwa na Ngiriyeze Mudeyi Abdoul habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire. Hashize iminota irindwi amakipe yombi avuye kuruhuka, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ulimwengu Jules ku mupira wahinduwe na Rutanga Eric imbere y’izamu, uyu mukinnyi wa Rayon Sports acenga Ndayishimiye Hussein mbere yo gutsinda.
Igitego cya kane muri uyu mukino, cyabonetse ku munota wa 66 na bwo gitsinzwe na Ulimwengu ariko abakinnyi ba Espoir FC n’umutoza wabo ntibemeranya n’umusifuzi aho bavugaga ko uyu mukinnyi wa Rayon Sports yabanje gukorera umukinnyi wabo ikosa. Renzaho Hussein na Nkunzimana Sadi bahawe amakarita y’umuhondo mu gihe umutoza Saidi Abed Makasi yirukanwe ku ntebe y’abatoza, ajya mu bafana.
Espoir FC yashoboraga kubona igitego mu minota ya nyuma y’umukino, Kyambadde Fred na Simpenzwe Hamidou bananirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe, umukino urangira ikipe yabo inyagiwe ibitego 4-0, aho yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 32.
Gutsinda uyu mukino byahesheje Rayon Sports kugira amanota 57 isigara irushwa inota rimwe na APR FC ya mbere mu gihe amakipe yombi amaze gukina imikino 25 muri shampiyona. Ikipe y’ingabo z’igihugu izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu ihura na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 26.
Jules Ulimwengu yakomeje kuyobora abatsinze byinshi n’ibitego 16 mu gihe Michael Sarpong yafashe Hakizimana Muhadjiri wa APR FC, bombi banganya ibitego 13.
Undi mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane, Musanze FC yari yakiriye Etincelles FC, iyitsinda igitego 1-0 cya Barirengako Frank cyabonetse mu minota ya mbere y’umukino. Musanze FC yahise igira amanota 29 ku mwanya wa 11 inganya na AS Muhanga ya 10 mu gihe Etincelles FC yo yagumye ku manota 27 ku mwanya wa 13.
Rayon Sports: Mazimpaka André, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Habimana Hussein, Kakule Mugheni Fabrice, Michael Sarpong, Iradukunda Eric, Niyonzima Olivier, Rutanga Eric, Manishimwe Djabel na Ulimwengu Jules.
Espoir FC: Ndayishimiye Hussein, Wilondja Jacques (c), Uwineza Jean De Dieu, Moninga Walusambo Emmanuel, Uzayisenga Maurice, Renzaho Hussein, Ndayisenga Salim, Kyambadde Fred, Nkunzimana Sadi na Ssemazzi John.
Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 25 wa shampiyona
Ku wa Kabiri
- Gicumbi FC 1-0 AS Kigali FC
- SC Kiyovu 0-0 APR FC
Kuwa Gatatu
- Police FC 4-0 Sunrise FC
- Amagaju FC 1-1 Mukura VS
- Kirehe FC 0-0 Marines FC
- Bugesera FC 2-0 AS Muhanga
Ku wa Kane
- Musanze FC 1-0 Etincelles FC
- Rayon Sports FC 4-0 Espoir FC
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO