Umukino wa Rayon sports na Espoir FC wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Gikundiro yari ihanzwe amaso nk’ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Espoir FC yawutangiye ibonana kurusha Rayon Sports ariko na yo yanyuzagamo igasatira. Nko ku munota wa gatandatu, Iraguha Hadji yazamukanye umupira neza awuhereza Mussa Essenu ariko awutera hejuru y’izamu.
Bidatinze ku munota wa karindwi, Mbirizi Eric yahise asimburwa na Mugisha François nyuma y’imvune yagize ashaka kwambura umukinnyi wa Espoir FC umupira.
Kapiteni wa Espoir FC, Ndikumana Trésor, yatunguye umunyezamu Ramadhan ariko umupira awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 12, Rayon sports yabonye Coup Franc, Raphael Osaluwe awuteye umuzamu Lulu Thierry awufata neza.
Ku munota wa 20, Essenu yahushije uburyo bw’igitego aho yasigaranye n’umunyezamu ananirwa gutera umupira.
Wari umukino w’amahane menshi ndetse abakinnyi bashondanaga bya hato na hato mu kibuga hagati.
Paul Were wa Rayon Sports yazamukanye umupira neza awuteye umunyezamu Lulu awushyira muri koruneri. Uyu Munya-Kenya yahise ayitanga kwa Iraguha na we awuhereza neza Osaluwe wahise atsinda igitego cya mbere ku munota wa 22.
Paul Were wari wagoye ab’inyuma ba Espoir FC yongeye guhindura umupira imbere y’izamu ariko umupira Essenu umubana muremure.
Ku munota wa 30, Raphael Osaluwe wacumbagiraga yaje gusimburwa na Kanamugire Roger.
Rayon Sports yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 34, abakinnyi ba Espoir FC bari bazamutse bashaka kwishyura, abarimo Ganijuru Elie babaciye mu rihumye azamukana umupira yasunikiye Essenu na we ahita atsinda igitego cya kabiri.
Nkurunziza Félicien yacomekeye umupira muremure Essenu ariko awuteye uca ku ruhande rw’izamu.
Rayon Sports yakomeje guhusha uburyo bw’ibitego ariko iminota 45 irangira itsinze Espoir FC ibitego 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Espoir FC, Musasizi John yasimbuye Niyonsaba Eric.
Rayon Sports yakomeje gusatira bikomeye, ku munota wa 66 Essenu yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira yari ahawe na Paul Were.
Ku munota wa 70, Samson Irokan yasimbuwe na Idrissa Dagnogo, muri iyi minota umukino wagabanyije umuvuduko bigaragara ko abakinnyi bari barushye.
Ku munota wa 83, Rayon Sports yakoze impinduka, Paul Were na Iraguha Hadji basimbuwe na Iradukunda Pascal na Mucyo Didier Junior.
Mucyo wari winjiye mu kibuga yatsinze igitego cya gatatu cyiza ku mupira Mugisha yateye, ab’inyuma ba Espoir FC bakawukuramo ariko akongera kuwushyiramo.
Umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze Espoir FC ibitego 3-0, igumana umwanya wa mbere.
Mu Karere ka Huye, Mukura VS yari yakiriye Kiyovu Sports, umukino urangira iyi kipe y’i Nyamirambo itsinze igitego kimwe cya Bigirimana Abedi.
Musanze FC yari yakiriye Sunrise FC, wari umukino w’agapingane cyane kuko umutoza w’iyi kipe yo mu Burasirazuba, Seninga Innocent yashakaga gutsinda iyo yahozemo kuko Perezida wa Musanze FC Tuyishimire Placide ‘Trump’ yamwirukaniye ku kibuga ku mukino wa 67.
Ubushake bwe ntibwatanze umusaruro kuko umukino warangiye Musanze FC itsinze Sunrise FC igitego 1-0.
Mu wundi mukino, Bugesera FC yatsinze Rwamagana City ibitego 2-0.
Nyuma y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, Rayon Sports itaratsindwa cyangwa ngo inganye ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 15; Kiyovu sports ni iya kabiri n’amanota 13, Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 12.
Amafoto: Ntare Julius
Byiringiro Ephter



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!