00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yanyuzwe na Diarra ku mukino wa mbere, inishimira igaruka rya Pierrot

Yanditswe na

Manzi Rema Jules

Kuya 15 February 2016 saa 01:43
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yishimiye kugaruka kwa Kwizera Pierrot wari umaze hafi amezi ane atari mu ikipe, bakanishimira uko Ismaila Diarra yitwaye ku mukino we wa mbere bakina na Gicumbi FC, aho yatsinze ibitego bibiri byafashije iyo kipe kuguma mu rugamba rw’igikombe.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yagiranye na IGIHE, yavuze ko Ubuyobozi bw’ikipe n’abafana muri rusange bishimiye uko rutahizamu Ismaila Diarra yigaragaje mu mukino wa mbere yambaye umwenda wa Rayon Sports, bikaba bitanga icyizere ko ashobora no kuzakora ibiruseho mu mikino izakurikira.

Yagize ati “Diarra ni umukinnyi mwiza, twamuzanye tumwizeye kandi nibigenda neza azadufasha cyane mu gushaka igikombe cya shampiyona, kuko ni yo ntego yacu.”

Rutahizamu, Ismaila Diarra, afite inkomoko mu gihugu cya Mali, ariko yaje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Chabab Atlas Khenifra muri Maroc.

Muri Rayon Sports kandi barishimira ko Kwizera Pierrot wari umaze igihe kinini atari kumwe na bagenzi be, yamaze kugera mu myitozo ndetse kuwa Kabiri akaba ashobora kugaragara ku mukino iyo kipe ifitanye na AS Muhanga.

Gakwaya yavuze ko nubwo Pierrot yatinze, nta bihano bazamuha, kuko ubwo yari i Burundi yakomeje kuvugana n’Ubuyobozi kenshi, agasobanura impamvu ze. Ikindi yakomeje kugaragaza ko afite umutima wo gukinira Rayon Sports.

Kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21, ikaba irushwa na AS Kigali amanota atatu ku rutonde rw’agateganyo.

Kuwa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2016, iyo kipe izakina na AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri gusa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Kwizera Pierrot yari amaze igihe kinini atiri kumwe na bagenzi be mu ikipe ya Rayon Sports
Ismaila Diarra, rutahizamu mushya wa Rayon Sports
Igicumbi, Diarra yashimishije abafana bari baje kumureba akinira ikipe yabo bwa mbere atsinda ibitego bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages