Ni icyemezo kitarangazwa na Gikundiro nubwo abayobozi bayo bose batakarije icyizere uyu Munya-Mauritania w’imyaka 37.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza uyu mwanzuro mu gihe kitarambiranye.
Hagati aho, mu ibanga rikomeye, ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gushaka umutoza mushya wahita afata ikipe agasozanya n’uyu mwaka w’imikino kuko bubona ko Gikundiro itatwara Igikombe cya Shampiyona itozwa na Wade.
Abakinnyi bavuga rikijyana mu muri Rayon Sports bari basabye ubuyobozi ko bwakwihanganira Mohamed Wade agatoza imikino mike y’igice cya kabiri cya Shampiyona nk’isuzuma ngo bubone kumufataho icyemezo.
Gusa, bamwe muri bo bamutakarije icyizere bakurikije uko yatoje umukino wa Gasogi United batsinzwe barushwa, babusaba ko bwashaka undi mutoza wahanganira kimwe mu bikombe bibiri bikinwa mu Rwanda.
Mohamed Wade yazanywe n’Umunya-Tunisia Yameni Zelfani watangiranye na Rayon Sports Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, ariko aza gutandukana nayo kubera imyitwarire idahwitse nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 tariki 7 Ukwakira 2023.
Guhera icyo gihe Rayon Sports itozwa na Mohamed Wade yakinnye imikino 12, yatsinze itandatu, inganya itatu, itsindwa itatu.
Kugeza ubu, ku utonde rwa Shampiyona, Murera ni iya kane n’amanota 27 irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu mu gihe Ikipe y’Ingabo itarakina umukino w’Umunsi wa 16 yari kwakiramo Marines FC ku wa 14 Mutarama 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!