Iragire Saidi yari amaze igihe yarasabye Rayon Sports kumurekura nyuma y’uko adahawe ibyo yumvikanye n’iyi kipe birimo umushahara n’amafaranga agera kuri miliyoni 2 Frw yasigaye ubwo yagurwaga.
Ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yemeje ko yatandukanye na Iragire Saidi, imushimira akazi keza yakoze mu mwaka umwe yari ayimazemo.
Ciao Iragire, thank you for your 1 year of service! pic.twitter.com/DEmWz6V2HD
— Official Rayon Sports (@rayon_sports) July 16, 2020
Byitezwe ko Iragire Saidi agiye gukomereza muri Mukura Victory Sports bivugwa ko yaguze amasezerano yari asigaje muri Rayon Sports kuri miliyoni 5 Frw, we akazaha iyi kipe yakiniraga miliyoni 1 Frw.
Iragire watangiriye umupira mu ikipe y’abana ya Mukaza i Bujumbura ,yageze mu cyiciro cya mbere mu Burundi mu 2013 akinira Muzinga FC mbere yo kujya muri Vital’o mu 2014.
Mu 2015 yasubiye muri Muzinga, aho yamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Mukura VS muri Nyakanga 2017, ari nayo yavuyemo umwaka ushize, ajya muri Rayon Sports.
Bivugwa ko kandi Rayon Sports isezerera abandi bakinnyi barimo Umunya-Ghana Commodore Olokwei, Umunya-Côte d’Ivoire Drissa Dagnogo na Ciza Hussein mu gihe Nshimiyimana Amran azabanza kwigaragariza umutoza Guy Bukasa ko akwiye kuguma muri Rayon Sports.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!