Aya makipe yombi yagaragaje ihangana hagati yayo muri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, yahuye kuri uyu wa Gatatu mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 19 wabereye mu Nzove.
Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo, yabonye uburyo bwashoboraga kuyihesha igitego hakiri kare, ariko abakinnyi bayo ntibabubyaze umusaruro ndetse burimo butatu bwasubijwe inyuma n’igiti cy’izamu.
Byasabye gutegereza umunota wa 90, Gikundiro ibona igitego cyakoze ikinyuranyo ku mupira wabanje gukurwamo n’umunyezamu wa Police WFC, Mutuyimana Elizabeth, ugarutse usanga Umwariwase Dudja wahise uwushyira hejuru mu izamu.
Iki gitego ni cyo cyatanze intsinzi yahaye Rayon Sports gusatira igikombe kuko yagize amanota 54 mu mikino 21 imaze gukina, irusha amanota atatu Police WFC ya kabiri. Gusa Gikundiro izigamye ibitego 61 mu gihe ikipe y’abashinzwe umutekano izigamye ibitego 44.
Ku mukino usoza Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore uzaba ku wa 5 Mata 2026, Rayon Sports WFC izakira Muhazi United mu Nzove mu gihe Police WFC izaba yakiriye Inyemera WFC i Shyorongi. Imikino yombi izatangirira rimwe, Saa 14:00.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!