Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, ni bwo Rayon Sports yatangarije abakunzi bayo ko yasinyishije rutahizamu mushya mu rwego rwo kwiyubaka muri uyu mwaka 2025/26.
Uyu mukinnyi ni Moïse Sandja Bulaya ukina nka rutahizamu, akaba yarongereye amasezerano mu mwaka ushize nyuma yo kwitwara neza muri Kiyovu Sports, ariko ntiyubahirizwa, bituma yumvikana na yo kuyasesa.
Ageze muri Rayon Sports nyuma yo kwifuzwa n’andi makipe yamwifuzaga arimo Urucaca rwshakaga kumugumana, hamwe na Police FC.
Asanze Rayon Sports ifite abandi ba rutahizamu barimo Kameni Junior, Ndikumana Asman na Nizeyimana Mubaraka.
Moïse Sandja Bulaya w’imyaka 28 ntabwo ari mu bakinnyi Rayon Sports yatanze mu Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), izifashisha mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup 2026.
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, yakinnye imikino 19, atsinda ibitego bine gusa, ndetse ntiyatanga umupira n’umwe uvamo igitego.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!