Uyu mukinnyi w’imyaka 25, wari usoje amasezerano mu ikipe y’i Huye, akina hagati mu kibuga imbere ya ba myugariro.
Yari amaze igihe yifuzwa na Rayon Sports ndetse byatangiye kuvugwa ko azayerekezamo habura amezi abiri ngo Shampiyona ya 2025/26 irangire.
Nisingizwe wakinnye imikino 17 muri Shampiyona, yasimburaga Joseph Sackey ukina mu kibuga hagati muri Mukura Victory Sports, ariko we ajya anifashishwa mu bwugarizi.
Mbere yo kugera muri Mukura VS mu myaka ibiri ishize, uyu mukinnyi yakiniye Marine FC y’i Rubavu mu gihe yazamukiye mu Ntare FC.
Yabaye umukinnyi wa gatatu mushya watangajwe na Rayon Sports kuva ku wa Gatanu.
Abandi ni Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, ukina hagati asatira izamu no ku ruhande rwose rw’iburyo ndetse Nshutinziza Didier wavuye muri Gorilla FC, we ukina mu mutima bw’ubwugarizi.
Abandi bakinnyi byitezwe ko bazatangazwa vuba muri Rayon Sports ni Muhoza Daniel w’imyaka 18, usatira izamu anyuze ku ruhande, wakinaga muri Etoile de l’Est yazamutse mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka ndetse na Hakizimana Zuberi ukina ibumoso muri Mukura VS.
Rayon Sports iri mu makipe yitezwe cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ryo muri iyi mpeshyi, aho ikeneye kuba ikipe izakina CAF Confederation Cup ya 2026/27.
Gikundiro iri mu makipe byitezwe ko azakina CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026.







Ibitekerezo 0