00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yasuye Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, yunamira abazize Jenoside (Amafoto & Video)

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 9 April 2024 saa 07:20
Yasuwe :

Umuryango mugari wa Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata wifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’iyi kipe, abakunzi bayo, abakinnyi b’amakipe y’abagabo ndetse n’abagore n’abandi Banyarwanda.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwahagurutse kuri New Life Kicukiro rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bagera ku 105 000.

Ubwo bageraga aha, baganirijwe amateka yo ku wa 11 Mata 1994 ubwo Ingabo z’Ababiligi zataga impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro aho abagera ku bihumbi bitatu bahiciwe mu ijoro rimwe.

Iri shuri ry’imyuga rya Kigali (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’Abasalizayani. Kuva mu 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha.

Hari Abatutsi bari bari muri icyo kigo n’abandi bahageze kuva tariki ya 8 Mata 1994, kugeza tariki ya 11 Mata 1994, bose bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro nyuma y’uko ingabo za Loni (MINUAR) zibasize mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare bari biteguye guhita babica.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele na we yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru Rwibutso, aboneraho umwanya wo gushimira Ubuyobozi bwahagaritse Jenoside ndetse anagenera ubutumwa abakunzi b’iyi kipe aho bari hose.

Ati“Nashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi n’uwari umugaba wazo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba barahagaritse Jenoside isi yose irebera. Mu izina ry’umuryango wa Rayon Sports turabashimira cyane barakoze, barakoze”.

“Jenoside yakozwe na Leta mbi ikoresheje urubyiruko. Iyo tuje hano tuba tuje kuhakura amasomo ngo ibyabaye ntibizasubire, ahubwo ngo twebwe dukoreshe imbaraga inshuro zirindwi twubake igihugu abo bandi basenye”.

“Nkuko babitubwiye leta yakoresheje imbaraga nyinshi mu gutegura Jenoside no gushishikariza abaturage kuyikora, aho ubu ikigezweho ari uguhakana. Twebwe nka Rayon Sports n’abandi banyarwanda ntabwo tuzemera ko bahakana ukuri kwabaye. Ntabwo ibihumbi 105 biri aha ndetse na miliyoni irenga babihakana, ubikora na we ni umujenosideri”.

Uretse igikorwa cy’uyu munsi,ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko buzakomeza kwifatanya n’abanyarwanda muri iyi minsi 100 yo Kwibuka Abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ahateganyijwe ibikorwa byo gusura Abarokotse Jenoside batishoboye ndetse n’ibindi bitandukanye.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rugizwe n’ibice bitatu aho igice cya mbere kiriho amazina y’Abatutsi bahashyinguye, igice cya kabiri kikabamo imva irimo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 105 bishwe muri Jenoside, mu gihe igice cya gatatu kibarizwamo Ubusitani bubumbatiye ibihe bitandukanye Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n’akamaro gakomeye ibidukikije by’umwihariko ibimera byagize mu kurokora Abatutsi.

Fan Club zitandukanye za Rayon Sports zari zitabiriye iki gikorwa aho banazanye indabo zashyizwe ku mva ahashyinguwe imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 100
Abakinnyi ba Rayon Sports bari bifatanyije n'abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Myugariro wa Rayon Sports Mitima Isaac ahumuriza Ngabo Roben umuvugizi w'iyi kipe wibukaga abe bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza
Hafashwe umwanya wo kunamir abagera ku bihumbi 105 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza
Aba- Rayon basobanuriwe amateka y'uru rwibutso n'ayabahashyinguye
Abakunzi ba Rayon Sports ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza basobanurirwa amateka yaho
Habanje gukorwa urugendo rwahagurukiye kuri New Life
Abayobozi ba Rayon Sports mu bagabo no mu bagore bari mu bitabiriye uyu muhango
Umutoza Julien Mette na we yifatanyije na Rayon Sports mu rugendo rwo Kwibuka
Perezidante wa Rayon Sports y'abagore Jeanine Uwimana ari kumwe na rutahizamu we Kaboy
Abakinnyi ba Rayon Sports y'abagore bari bitabiriye iki gikorwa
Umutoza wa Rayon Sports y'abagore Rwaka Jean Claude(wa mbere iburyo) mu muhango wo Kwibuka kuri uyu wa kabiri
Mu nzira baganiraga ku ngamba zatuma ibyabaye bitazongera ukundi
Umunyezamu Ndiaye wa Rayon Sports na Kapiteni we Kevin Muhire mu rugendo rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza

Amafoto: Remy Moses Kwizera

Video: Mazimpaka Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages