Uyu mukino waranzwe no gusatirana gukomeye ku mpande zombi, ariko nta buryo bwinshi bugana mu izamu bwabonetse.
Uburyo bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ni umupira watewe hejuru y’izamu na Mico Justin n’undi watewe ruhande rw’izamu na Sekamana Maxime ku ruhande rwa Rayon Sports.
Dusange Bertin yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yateye ugaca imbere y’izamu ku ruhande rwa Gicumbi FC yakiniraga ku kibuga cyayo gisaba gukinira hejuru kubera imigunguzi ikirimo.
Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports ikomeza kuba ku mwanya wa gatatu n’amanota 19, irushawa ane na Kiyovu Sports ya mbere mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 20.
Umutoza Lomami Marcel wasigaranye Rayon Sports, yavuze ko nubwo batakaje amanota abiri bakiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe, yemeza ko bagowe n’ikibuga cy’i Gicumbi.
Ati “Yego koko kubona inota rimwe [uvuze ko bihagije] ntabwo waba ubeshye kuko ikibuga ntabwo kimeze neza. Inota rimwe rirahagije. Yousse-Onana, Youssef-Kevin n’abandi bose bagowe n’ikibuga kuko bamenyereye ibibuga byiza. [Kunganya] hari icyo byishe ariko kitari kinini, n’andi makipe azaza gukinira hano kandi turacyari guhatana, ntabwo twamanura amaboko.”
Umutoza wa Gicumbi FC, Gyslain Bienvenue Tchiamas waherukaga kuvuga ko yeguye ariko akaza kwisubiraho, yavuze ko abakinnyi be bitwaye neza bagakurikiza amabwiriza yabahaye.
Ati “Ndashimira abakinnyi banjye kuko bakurikije ibyo nababwiye kandi batanze ibyabo byose. Bari batuje kuko twitoje bihagije kandi byagenze neza.”
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, Musanze FC yishyuriwe na Ben Ocen ku munota wa 45, yanganyije na Etincelles FC 1-1 nyuma y’uko abashyitsi bari batsindiwe na Bizimungu Omar ku munota wa 33.
Iri nota ryafashije Etincelles FC kuva ku mwanya wa nyuma, igira amanota umunani mu gihe Musanze FC yanganyije amanota 16 na Police FC ya gatanu.
Marines FC ibifashijwemo na Mugiraneza Frodouard na Mfitumukiza Nzungu, yatsinze Etoile de ‘Est ibitego 2-1 biyifasha kugira amanota 12 ku mwanya wa 10.
Umunsi wa 11 wa Shampiyona uzakinwa kandi ku wa Gatatu ubwo APR FC izaba yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali saa Sita n’igice, Bugesera FC yakiriye Kiyovu Sports mu gihe Police FC izakira Gasogi United.
Ku wa Kane hateganyijwe imikino ibiri aho AS Kigali izakira Mukura Victory Sports mu gihe Rutsiro FC izaba yakiriye Gorilla FC.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!