00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatangiye ibiganiro na Musa Esenu

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 7 December 2023 saa 10:47
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye ibiganiro byo kongera amasezerano na Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Musa Esenu, kugeza ubu ukurikira Héritier Luvumbu ufite ibitego byinshi muri Gikundiro, muri Shampiyona igeze ku Munsi wa 13.

Musa Esenu yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports tariki 26 Mutarama 2022 nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri azarangira muri Mutarama 2024, avuye muri Bul FC y’iwabo muri Uganda.

Uyu rutahizamu uri mu bo Rayon Sports igenderaho, yatsinze ibitego 13 mu Shampiyona mu mwaka we wa mbere, iy’uyu mwaka amaze gutsinda bine mu mikino umunani amaze gukina aho akurikira Umunye-Congo, Héritier Luvumbu Nzinga ufite bitanu.

Ibi bitego yabitsinze mu mikino Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1 aho yinjije kimwe, hari kandi uwo Murera yatsinzemo Etoile de l’Est 2-0 byombi byinjijwe n’uyu rutahizamu ndetse na kimwe muri bibiri by’umukino Gikundiro yatsinzemo Muhazi United 2-0 kuri Kigali Pelé Stadium.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko mu gihe igice kibanza cya Rwanda Premier isigaje gisigaje imikino ibiri gusa ngo kirangire, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatengushywe na ba rutahizamu bakoze igeragezwa bugasanga batari ku rwego bwatangiye ibiganiro na Musa Esenu ukomeje kuyitabara aho rukomeye.

Byitezwe ko nta gihindutse Rayon Sports izasinyisha Musa Esenu amasezerano y’amezi atandatu azarangirana na Shampiyona y’uyu mwaka.

Esenu akomeje kwitwara neza mu gihe ba rutahizamu bagenzi be baba bicaye ku ntebe y’abasimbura nka Charles Baale bakomoka hamwe na Rudasingwa Prince utakibona umwanya, mu gihe Eid Mugadam Abakar Mugadam yatandukanye n’iyi Kipe kubera imyitwarire idahwitse.

Musa Esenu yafashije Rayon Sports gutsinda Muhazi United ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona. Iibitego bya Murera byatsinzwe na Muhire Kevin kuri coup-franc munota wa 33 ndetse n’uyu Munya-Uganda ku munota wa 72 w’umukino.

Iyi ntsinzi yazamuye Gikundiro ku mwanya wa kabiri n’amanota 26 ku mwanya wa kabiri, irushwa inota rimwe gusa na APR FC ya mbere.

Muri Shampiyona y’uyu mwaka, Rayon Sports yakinnye imikino 13, yatsinzemo irindwi, inganya itanu itsindwa umwe na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane tariki 15 Ukwakira 2023. Yinjije ibitego 20 yinjizwa icyenda, izigamye ibitego 11.

Rayon Sports yatangiye ibiganiro byo kongera amasezerano na Rutahizamu Musa Esenu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages