Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports FC buratangaza ko bumaze kurambagiza abakinnyi bagera kuri 11 bitwaye neza muri Shampiyona muri uyu mwaka, bukanavuga ko Rayon ibakeneye. Ngo bamwe ni abo muri APR, Kiyovu, Mukura, Police n’abo mu yandi makipe.
Perezida wa Rayon Sports akanaba Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, avuga ko igiye kuzana amazina mashya ari hagati y’atandatu n’arindwi, y’abakinnyi basanzwe bakomeye hano mu gihugu nk’uko aherutse kubitangariza imwe muri Radiyo zo mu Rwanda.
Murenzi avuga ko abakinnyi batazava mu bindi bihugu, ati “Abo bakinnyi bazaturuka mu makipe akomeye hano mu gihugu. Aya yose dukina nayo harimo abakinnyi bayo bo mu makipe nka za Police, APR, Kiyovu, Mukura, n’andi afite abakinnyi umutoza yagiye arambagiza. Igihe nikigera tuzabatangaza amazina yabo.”
Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yadutangarije ko Rayon igeze kure ibagenzura, ati “Abakinnyi umutoza niwe twahariye kubishakira ariko kugeza ubu hari abagera kuri 11 amaze kubona, muri bo azitoranyirizamo barindwi abona yabyazamo umusaruro bitewe n’imyaka akeneye”.
Gakwaya akomeza avuga ko Rayon Sports yishimiye imikoranire hagati yayo n’Umutoza wayo Didier Gomez da Rosa, bituma imwongerera amasezerano y’imyaka ibiri aho azarangira mu mwaka wa 2015.



















TANGA IGITEKEREZO