Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe muri Rayon Sports tariki 10 Kamena 2018 ashinjwa kugambanira ikipe mu mikino ya shampiyona byatumye itsindwa inatakaza amahirwe ku gikombe no guta akazi ku mukino yakinnye na Musanze FC tariki 8 Kamena 2018.
Byamenyekanye kubera amajwi yasohotse Bakame avuga ko atiriwe ajya ku mukino wa Musanze FC kuko ngo yari azi neza ko Rayon Sports iri butsindwe, ibintu ubuyobozi bwafashe nko kugambana.
Nyuma yo gusakara kw’aya majwi Rayon Sports yahagaritse uyu munyezamu igihe kitazwi birangira batandukanye tariki 21 Ugushyingo 2019 ubwo yamurekuraga akerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.
Nyuma yo gufatirwa ibi bihano Bakame yareze Rayon Sports mu rukiko rw’umurimo rw’Akarere ka Nyarugenge asaba kwishyurwa imishahara y’amezi atanu, kuva muri Kamena kugera mu Ugushyingo atahawe ubwo yari yarahagaritswe.
Uru rukiko nyuma yo gusuzuma amasezerano ya Ndayishimiye Eric Bakame na Rayon Sports no kwiga uko impande zombi zatandukanye, rwafashe umwanzuro wemeza ko Rayon Sports yatsinzwe kandi igomba kwishyura uyu mukinnyi 7 120 000 Frw zigabanyije mu bice bitandukanye.
Harimo imishahara y’amezi atanu atahembwe, ihwanye na miliyoni 2 250 000 Frw kuko yahembwaga ibihumbi 450 000 Frw buri kwezi, ibihumbi 450 000 Frw y’indishyi zo kuba atarahawe icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, imishahara y’amezi umunani yari asigaje ngo amasezerano ye arangire ihwanye na miliyoni 3 600 000 Frw, ibihumbi 800 000 Frw y’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko n’ibihumbi 20 000 Frw byatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko.
Si we gusa watsinze Rayon Sports mu rukiko kuko iyi kipe igomba no kwishyura uwahoze ari umutoza wayo Ivan Jacky Minnaert ibihumbi 56 000$ ahwanye na miliyoni 49 896 000 Frw y’imishahara y’amezi 14 yari asigaye ku masezerano ye igihe yirukanwaga mu mpeshyi ya 2018.






Ibitekerezo 0