Shampiyona y’u Rwanda igiye kujya mu karuhuko k’amakipe y’ibihugu, ku buryo ubu ari umwanya mwiza ku makipe amwe n’amwe kugira ngo yitegure neza uko bikwiye akine imikino ya gicuti.
Rayon Sports iri gutegura imikino izaba tariki ya 21 na 24 Nzeri 2022, kugira ngo irusheho gutyaza abakinnyi.
Mu 2021 Rayon Sports yari yatumiye AS Dauphins Noirs mu mukino wa gicuti, gusa ubuyobozi bwa Rayon Sports icyo gihe bwatangaje ko itazitabira ubutumire kubera ko abakinnyi bayo bagize ikibazo cy’ibyangombwa bibemerera gukora ingendo mpuzamahanga.
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yatangaje ko umukino n’iyi kipe yo muri RDC nta kizawubuza kuba.
Ati “Hari bamwe maze kubona ko bakinanye byaba ari ikintu cyiza, ariko hari na bamwe ntarabasha guhuza neza, ngikeneye igihe kugira ngo dukorane imyitozo myinshi. Hari imikino ibiri tuzakina harimo umwe mpuzamahanga hagati ya tariki 21 na 24 Nzeri.”
“Muri iyo mikino harimo uw’ikipe ya Douphins Noir yo muri Congo, ariko iyo mu Rwanda ibiganiro ntibirajya mu buryo.”
Douphins Noir yarangije umwaka ushize wa Shampiyona muri RDC iri ku mwanya wa cyenda.
Rayon Sports kuva uyu mwaka wa 2022 watangira imaze gukina imikino mpuzamahanga itandukanye harimo uwayihuje na Vipers yo muri Uganda, URA FC yo muri Uganda na Singida Big Stars yo muri Tanzania.








Ibitekerezo 0