00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatomboye Enyimba muri ¼ cya CAF Confederations Cup

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 September 2018 saa 07:46
Yasuwe :

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederations Cup izahura na Enyimba F.C yo muri Nigeria muri mu mikino ya kimwe cya kane cy’iri rushanwa, nk’uko byagaragajwe muri tombola yabaye kuri uyu wa Mbere.

Iyi tombola yabereye ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, i Cairo mu Misiri.

Rayon Sports yabaye iya mbere mu mateka y’u Rwanda igeze muri ¼ cya cy’irushanwa rya CAF Confederations Cup rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu akomokamo, nyuma yo kuva mu itsinda ari iya kabiri inyuma ya USM Alger.

Enyimba FC izaba iri i Kigali mu mukino ubanza hagati ya tariki 14-16 Nzeri naho uwo kwishyura uzabere muri Nigeria hagati ya tariki 21-23 Nzeri 2018.

CARA Brazzaville yo izahura na Raja Casablanca, Al-Masry yo mu Misiri ihure na USM Alger naho AS Vita Club ihure na RS Berkane yo muri Maroc.

Iby’ingenzi kuri Enyimba F.C:

Yashinzwe mu 1976 ikaba iherereye mu Mujyi wa Aba muri Nigeria. Yagize ibihe byiza kuva mu 2000 kuri ubu ikaba ifatwa nk’ikipe ya mbere muri Nigeria yose.

Kuva mu 2000 yegukanye ibikombe bibiri bya CAF Champions League, ibikombe bibiri biruta ibindi muri Afurika (Super Cup) birindwi bya shampiyona muri Nigeria na bine by’igihugu.

Mu 2003 Enyimba F.C yatowe nk’ikipe ya mbere ku mugabane wa Afurika.

Kwitwara neza kwayo kwatumye iba imwe mu makipe make kuri uyu mugabane agira umuterankunga uyambika, ubwo mu 2008 yasinyanaga amasezerano afite agaciro ka $300 000 n’uruganda rwa Joma rwo muri Espagne rukora imyenda ya siporo.

Ni ubwa mbere iyi kipe igeze kure muri CAF Confederations Cup kuko indi nshuro imwe yitabiriye iri rushanwa mu 2010 yagarukiye muri 1/8 isezerewe na Zanaco yo muri Zambia.

Abdul Rwatubyaye amaze kuba myugariro ngenderwaho muri Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza ko bari inyuma yayo muri aya marushanwa
Abakinnyi ba Rayon Sports ubwo bari bamaze gusezerera Young Africans yo muri Tanzania mu cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages