Ni umukino watangiye Saa Sita z’amanywa kuri Stade Umuganda. Rayon Sports FC ibifashijwe na Nishimwe Blaise ku munota 24 yari ibonye igitego ariko ntabwo ibyishimo by‘iyi kipe byatinze.
Ku munota wa 42, Marines FC ibifashijwemo na Ngabo Mucyo Fred yahise ibona igitego cyo kwishyurira iyi kipe y‘Ingabo zi‘u Rwanda zirwanira mu mazi.
Iminota 45 y’igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Mu gice cya kabiri, buri kipe ntabwo yari yiteguye kurekurira ngenzi yayo. Nyuma y’uku gukomeza gucungana, iminota 90 yarangiye ikipe zombi zigabanye amanota.
Byatumye Rayon Sports FC ikomeza gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko mu mikino ine iyi kipe imaze gukina, yatsinzemo umukino umwe wa Bugesera FC, inganya ibiri na Police FC na Marines FC itsindwa umwe na AS Kigali FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!