Ni umukino wabereye kuri stade y’Akarere ka Gicumbi, aho ikipe yabo yari yakiriye Rayon Sports.

Ni umukino wihariwe cyane Rayon Sports, nubwo ku munota wa mbere Murenzi Patrick wa Gicumbi FC, yabonye amahirwe ariko ntayabyaze umusaruro.

Ku munota wa kabiri Jules Ulimwengu, umurundi Rayon Sports iherutse kugura muri Sunrise FC, yabonye amahirwe ariko umupira wigira mu rushundura rwo ku ruhande.

Eric Rutanga uzwiho gutsinda ibitego by’imipira y’imiterekano yahannye ikosa, maze umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Rayon Sport yakomeje gushakisha ibitego ariko amahirwe aba make. Ku munota wa 23 Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, nyuma yuko Manishimwe Djabel yari ateye umupira w’umuterakano agahita atsindisha umutwe.

Ku munota wa 40 uwitwa Nzungu wa Gicumbi FC, yahushije uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’iyi kipe yari mu rugo.

Rutanga Eric wigaragaje mu gice cya mbere yahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yari akoreye Djabalobot. Gicumbi yahise ikora impinduka Harerimana asimburwa na Nzitonda Eric, bahita bajya kuruhuka.

Igice cya kabiri nabwo cyatangiye Rayon Sport isatira. Jules Ulimwengu yahushije igitego ku munota wa 59, nyuma y’umunota umwe Murenzi Patrick wa Gicumbi nawe abura uburyo bwari bwabazwe.

Ku munota wa 62 Manishimwe Djabel yasimbuwe na Mugisha Gilbert nawe waje kunanirwa n’umukino agasimburwa ku munota wa 89. Mudeyi Suleiman yasimbuye Raphael Da Silva ku munota wa 83, ku munota wa nyuma Gahamanyi Boniface ahabwa ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa Hussein.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports ihita ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 43 iwambuye mukeba APR FC ifite amanota 42.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yari yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yari yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabuze uburyo bukomeye bwari kubyara igitego ku ishoti rikomeye rya Rutanga Eric maze umupira uca hejuru y'izamu gato
Rayon Sports yabuze uburyo bukomeye bwari kubyara igitego ku ishoti rikomeye rya Rutanga Eric maze umupira uca hejuru y'izamu gato
Ku munota wa 27, Shyaka Regis ntabwo yigeze abasha kubuza umupira kwinjira mu rushundura
Ku munota wa 27, Shyaka Regis ntabwo yigeze abasha kubuza umupira kwinjira mu rushundura
Yagerageje biranga, Rayon Sports ifungura amazamu
Yagerageje biranga, Rayon Sports ifungura amazamu
Habimana Yusuf yahise asanga Sefu bajya kwishimira igitego
Habimana Yusuf yahise asanga Sefu bajya kwishimira igitego
Sefu yishimira igitego cya gatanu atsinze muri shampiyona
Sefu yishimira igitego cya gatanu atsinze muri shampiyona
Ibyishimo byari byose kuri uyu musore umaze guhesha Rayon Sports amanota atatu inshuro nyinshi
Ibyishimo byari byose kuri uyu musore umaze guhesha Rayon Sports amanota atatu inshuro nyinshi
Ibyishimo byari byose ku basore ba Rayon Sports nyuma yo gufungura amazamu
Ibyishimo byari byose ku basore ba Rayon Sports nyuma yo gufungura amazamu
Jules Ulimwengu yacungirwaga hafi muri uyu mukino
Jules Ulimwengu yacungirwaga hafi muri uyu mukino
Robertinho inshuro nyinshi yagaragazaga ukutishimira ibyemezo by'umusifuzi wo hagati
Robertinho inshuro nyinshi yagaragazaga ukutishimira ibyemezo by'umusifuzi wo hagati
Umwe mu basore ba Gicumbi FC yahawe ikarita y'umuhondo
Umwe mu basore ba Gicumbi FC yahawe ikarita y'umuhondo
Umutoza Banamwana Camarade yahise ajya kubwira umusifuzi wa kane ko icyemezo cya mugenzi we kitaboneye
Umutoza Banamwana Camarade yahise ajya kubwira umusifuzi wa kane ko icyemezo cya mugenzi we kitaboneye
Agahinda kari kose ku basore bagarura umupira mu kibuga ba Gicumbi FC
Agahinda kari kose ku basore bagarura umupira mu kibuga ba Gicumbi FC
Inkokora zavuzaga ubuhuha muri uyu mukino wari urimo uguhangana gukomeye
Inkokora zavuzaga ubuhuha muri uyu mukino wari urimo uguhangana gukomeye
Abafana ba Rayon Sports bari mu bicu
Abafana ba Rayon Sports bari mu bicu

Amafoto: Ntare Julius