00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatsinze Isonga, APR irahura na Police mu gikombe cy’amahoro

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 27 June 2015 saa 06:30
Yasuwe :

Rayon Sports yatsinze Isonga FC ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro mu gihe APR FC yo yakira Police FC ku Kicukiro, amakipe yari yahuriye ku mukino wa nyuma wa 2014.

Rayon Sports yaherukaga kunganya n’Isonga FC 0-0 muri shampiyona, yatsinze hakiri kare kuko ku munota wa cyenda, Umurundi Kwizera Pierre yatsinze igitego cya mbere cyakurikiwe n’icya Bizimana Djihad ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’iyi kipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma yo kugenda kwa Ndayisenga Fuad wasinye imyaka ibiri muri Sofapaka, Usengimana Faustin niwe wari kapiteni, umutoza Kayiranga Baptiste abanza mu kibuga Rukundo Jean Marie Vianney.

Rayon Sports yatsinze Isonga ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'amahoro

Mu gice cya kabiri Isonga yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka kwishyura maze ku ikosa Niyonkuru Vivien yakoreye kuri Ndayisenga Alex mu rubuga rwa Rayon Sports, Senzira Mansour atsinda penaliti, igitego cyo hanze ku Isonga.

Isonga izakira Rayon Sports kuwa Kabiri kuri stade ya Kicukiro isabwa gutsinda igitego 1-0 ngo ibone itike yo gukina umukino wa nyuma kubera igitego cyo hanze yatsindiye i Muhanga.

Undi mukino ubanza wa ½ cy’irangiza, APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona irakira Police FC kuri stade ya Kicukiro, aya makipe yombi yari yahuriye ku mukino wa nyuma mu 2014, APR FC itwara igikombe ku gitego cya Ndahinduka Michel.

Abatoza ba Police FC bacakirana na APR FC kuri stade ya Kicukiro bakurikiranye uyu mukino bateganya ko bashobora kugera ku mukino wa nyuma

APR FC iraba idafite umunyezamu wa mbere Kwizera Olivier wavunitse, bishobora guha andi mahirwe Ndoli Jean Claude gukina umukino wa kabiri nyuma yo gukira imvune yagize muri Nyakanga 2014 kuko na Kimenyi Yves wari wabanje mu kibuga bakina na Gicumbi muri ¼ cy’irangiza yamusimbuye avunitse.

Muri uyu mwaka w’imikino, aya makipe yahuye inshuro eshatu, banganya imikino yombi ya shampiyona ariko APR FC iyitsinda ibitego 2-1 itwara irushanwa rya Prudence.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports, umutoza Kayiranga yahaye icyizere babanza mu kibuga
Nubwo Isonga yamanutse mu cyiciro cya kabiri, iracyafite amahirwe yo gutsinda igitego 1-0 ikagera ku mukino wa nyuma

Amafoto: Ruhagoyacu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages