00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yatsinze Musanze FC yiyunga n’abafana (Amafoto & Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 December 2025 saa 09:21
Yasuwe :

Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 yiyunga n’abafana na iba n’intsinzi ya mbere kuri Komite y’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.

Uyu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025.

Rayon Sports yatangiranye imbaraga umukino, bidatinze ku munota wa gatanu gusa Tony Kitoga afungura amazamu ku gitego yatsinze ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.

Umukino wakomeje kwihuta no mu minota 20 ari nako Musanze FC yari yatangiye kwibona mu mukino, byatumaga uryohera ijisho kuko amakipe yombi yasatiraga.

Aziz Bassane yazamukanye umupira mwiza ku ruhande rw’iburyo awuhindura imbere y’izamu Habimana Yves atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 34.

Musanze FC yahise ikora impinduka, Nkurunziza Felecien na Lubila Katembo basimburwa na Niyitanga Emmanuel na Bizimungu Omar.

Ku munota wa 44, Murangamirwa Serge yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita inkokora mu maso Aziz Bassane.

Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0.

Murera yatangiranye igice cya kabiri imbaraga nyinshi, aho ku munota wa 48 Bassane yahushije uburyo bukomeye asigaranye n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.

Mu minota 70, umukino watuje ugabanya umuvuduko wagenderagaho ari nako uburyo bw’ibitego bwabaga buke.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-1, mu gihe Mukura yatsinze Bugesera igitego 1-0.

Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu, aho Gasogi United izakina na Marine FC, AS Muhanga na Amagaju FC, mu gihe APR FC izakira Police FC saa 18:30.

Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 22 ikurikiwe na APR FC na Gasogi United ziganya amanota 18, Rayon Sport ya kane ifite amanota 17, mu gihe Kiyovu na Musanze FC ziganya 16.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi Musanze FC yabanje mu kibuga
Tony Kitoga yishimira igitego cya mbere yatsinze ku munota wa gatanu
Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akiza izamu
Umusifuzi Rulisa Patience amaze gutanga ikarita y'umutuku kuri Murangamirwa Serge
Ni umukino wajemo n'amahane
Bassane yitabwaga n'umuganga wa Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports banezerewe cyane
Musanze FC yari yaherekejwe n'abafana benshi
Murenzi Abdallah uyoboye manda y'inzibacyuho ya Rayon Sports yagaragaza akanyamuneza
Gacinyc Chance Denis akurikiye umukino
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri
Habimana Yves yongeye kubona igitego nyuma y'igihe kinini

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages