Iki gitego cya Sarpong cyinjiye ku munota wa 49 cyatumye yuzuza ibitego 10 amaze gutsinda muri uyu mwaka wa shampiyona.

Umukino watangiye Rayon Sports ihererekanya neza mu kibuga hagati maze ku munota wa karindwi gusa Rutanga Eric ahindura umupira ashaka Jules Ulimwengu, ariko uramusumba uruhukira mu biganza by’umunyezamu Itangishatse Jean Paul.

Nyuma y’iminota itatu gusa Sarpong yazamukanye umupira yari ahawe na myugariro Iradukunda Eric ‘’Radu’’, awohereza mu izamu rya Sunrise maze myugariro wakiniraga Rayon Sports umwaka ushize, Ndayisenga Jean d’Amour ‘Mayor’ awugarura nabi, kubw’amahirwe uca hejuru gato y’izamu.

Umusifuzi Mukansanga Salma yahise atanga koruneri kuri Rayon Sports itagize icyo ibyara. Umukino wakomeje gukinirwa hagati ari nako Sunrise FC icishamo igasatira.

Ku munota wa cumi na karindwi, rutahizamu w’umunya-Nigeria Samson Babua yagerageje gucenga ba myugariro ba Rayon Sports, Habimana Hussein na Manzi Thierry, gusa umunyezamu Mazimpaka André umupira awufata utamugoye.

Amakipe yakomeje gusatirana ku mpande zombi gusa ntibyagira icyo bitanga, igice cya mbere kirangira anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarutse yariye karungu maze ku munota wa 49 gusa w’umukino, Michael Sarpong ku mupira mwiza yahawe na Manishimwe Djabel aca mu rihumye ba myugariro ba Sunrise FC, awushyira mu nshundura abakunzi ba Rayon Sports batangira kwizera ko bashobora gutahana amanota atatu.

Ku munota wa 67 Rayon Sports yashoboraga kubona ikindi gitego nyuma y’uko Sarpong yacomekeye umupira mwiza Jules Ulimwengu, agacenga umunyezamu ariko myugariro Nzayisenga awumuterana ku kirenge anamukorera ikosa. Umusifuzi yatanze penaliti ariko Ulimwengu wahuraga n’ikipe yakiniye mu mikino ibanza ya Shampiyona ntiyayinjiza.

Ku munota wa 85 Sunrise yabonye uburyo bwa nyuma bwari kuyiha nibura inota rimwe, ku ikosa rya Mugheni Fabrice, maze Moussa Sova arihannye atera ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko risanga Mazimpaka ahagaze neza, arikuzamo n’ibipfunsi.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports ihagaze ku mwanya wa kabiri n’amanota 40 izigamye ibitego 18, irushwa na mukeba wayo APR FC iri ku mwanya wa mbere inota rimwe gusa, ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu izigamye ibitego 20.

APR FC ifite umukino kuri uyu wa Gatandatu aho izasura Kirehe FC mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bus ya Rayon Sports niyo yajyanye abakinnyi ku kibuga guhura na Sunrise
Bus ya Rayon Sports niyo yajyanye abakinnyi ku kibuga guhura na Sunrise
Ikata igana kuri Sitade ya Kigali aho umukino wabereye
Ikata igana kuri Sitade ya Kigali aho umukino wabereye
Yari ikurikiwe n'abamotari benshi
Yari ikurikiwe n'abamotari benshi
Abakinnyi ba Sunrise babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Sunrise babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Umunyezamu wa Sunrise Itangishatse Jean Paul yagiye atabara kenshi ikipe ye
Umunyezamu wa Sunrise Itangishatse Jean Paul yagiye atabara kenshi ikipe ye
Sarpong yahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Sunrise
Sarpong yahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Sunrise
Rutahizamu w'umunya-Ghana Michael Sarpong yagiye ahindura imipira myinshi imbere y'izamu rya Sunrise
Rutahizamu w'umunya-Ghana Michael Sarpong yagiye ahindura imipira myinshi imbere y'izamu rya Sunrise
Jules Ulimwengu ntiyahiriwe n'umukino w'uyu munsi
Jules Ulimwengu ntiyahiriwe n'umukino w'uyu munsi
Sarpong mu kirere ahanganye na Itangishatse Jean Paul
Sarpong mu kirere ahanganye na Itangishatse Jean Paul
Jules Ulimwengu yacitse ba myugariro ba Sunrise FC, atera umupira wakuwemo n'umunyezamu
Jules Ulimwengu yacitse ba myugariro ba Sunrise FC, atera umupira wakuwemo n'umunyezamu
Umunyezamu Itangishatse Jean Paul ntiyishimiye uko ba myugariro be barimo kwitwara, ashwana na Rubibi Bonk
Umunyezamu Itangishatse Jean Paul ntiyishimiye uko ba myugariro be barimo kwitwara, ashwana na Rubibi Bonk
Yashinjaga mugenzi we kumuteza ibibazo mu bwugarizi
Yashinjaga mugenzi we kumuteza ibibazo mu bwugarizi
Ulimwengu yagiye ahusha uburyo bwabazwe
Ulimwengu yagiye ahusha uburyo bwabazwe
Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Freddy, yakurikiye uyu mukino
Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Freddy, yakurikiye uyu mukino
Imanishimwe Djabel yitwaye neza kuri uyu mukino
Imanishimwe Djabel yitwaye neza kuri uyu mukino
Ku munota wa 49, ku mupira mwiza Djabel yacomekeye Sarpong uyu munya-Ghana ntiyazuyaje anyeganyeza inshundura
Ku munota wa 49, ku mupira mwiza Djabel yacomekeye Sarpong uyu munya-Ghana ntiyazuyaje anyeganyeza inshundura
Yahise aza kwishimira igitego na Bukuru Christopher wishyushyaga
Yahise aza kwishimira igitego na Bukuru Christopher wishyushyaga
Yereka abafana ko ikipe ye imuri ku mutima
Yereka abafana ko ikipe ye imuri ku mutima
Rutanga Eric yagiye arema uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego
Rutanga Eric yagiye arema uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego
Sarpong yashenguye imitima y'abafana ba Sunrise
Sarpong yashenguye imitima y'abafana ba Sunrise
Robertinho asaba Sarpong guhagarara neza mu kibuga agashaka igitego cya kabiri
Robertinho asaba Sarpong guhagarara neza mu kibuga agashaka igitego cya kabiri
Ndayisenga Jean d’Amour ‘Mayor’ yatunguwe no kubona umusifuzi Mukansanga Salma atanze penaliti nyuma yo guterana umupira Jules Ulimwengu
Ndayisenga Jean d’Amour ‘Mayor’ yatunguwe no kubona umusifuzi Mukansanga Salma atanze penaliti nyuma yo guterana umupira Jules Ulimwengu
Ulimwengu ni we wateye iyi penaliti
Ulimwengu ni we wateye iyi penaliti
Umunyezamu Itangishatse Jean Paul yayikuyemo bitamugoye
Umunyezamu Itangishatse Jean Paul yayikuyemo bitamugoye
Sarpong yakoreweho amakosa menshi
Sarpong yakoreweho amakosa menshi
Umutoza wa Sunrise Bisengimana Justin abwira abakinnyi be ko bakinisha ubwenge
Umutoza wa Sunrise Bisengimana Justin abwira abakinnyi be ko bakinisha ubwenge
Yacungaga iminota uko yicumaga
Yacungaga iminota uko yicumaga
Umunya-Nigeria Babua Samson ahanganye na Mutsinzi Ange
Umunya-Nigeria Babua Samson ahanganye na Mutsinzi Ange
Ibendera rya Gikundiro Forever mu kirere cya Stade ya Kigali
Ibendera rya Gikundiro Forever mu kirere cya Stade ya Kigali
Abafana ba Rayon Sports ntibigeze bacika intege
Abafana ba Rayon Sports ntibigeze bacika intege
Abafana ba Rayon Sports ntibifuzaga ko umupira urenga
Abafana ba Rayon Sports ntibifuzaga ko umupira urenga
Rwarutabura ntiyigeze yicwa n'umwuma kuko Skol yamubonezaga umuhogo ikamutera imbaraga zihuha muri Vuvuzela
Rwarutabura ntiyigeze yicwa n'umwuma kuko Skol yamubonezaga umuhogo ikamutera imbaraga zihuha muri Vuvuzela
Rutahizamu wa Sunrise, Umunya-Nigeria Samson Bua yashenguwe cyane n'uyu mukino dore ko mu mukino wamuhuje na APR FC yayinjije ibitego 2 wenyine kuri Stade i Nyagatare
Rutahizamu wa Sunrise, Umunya-Nigeria Samson Bua yashenguwe cyane n'uyu mukino dore ko mu mukino wamuhuje na APR FC yayinjije ibitego 2 wenyine kuri Stade i Nyagatare

Amafoto: Ntare Julius