Muri Kamena 2022 ni bwo Paixão na Ferreira Faria Paulo Daniel wari umutoza umwungirije batandukanye na Rayon Sports.
Paixão yageze muri Rayon Sports mu mpera za Mutarama 2022. Yatoje iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ayifasha gusoza ku mwanya wa kane n’uwa gatatu mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.
Jorge Manuel da Silva Paixão Santos umwaka urangiye yasimbujwe Umurundi Haringingo Francis Christian.
Agitandukana n’iyi kipe, uyu mutoza yavuze ko mu mezi atanu yayitoje hari abiri atabonyemo umushahara.
Yanavuze ko inshuro nyinshi yagerageje guhamagara Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, ariko ntiyafata telefoni ye cyangwa asubize ubutumwa bwe.
Icyo gihe, Paixão yatanze ukwezi kuri Rayon Sports, ko gukemura ikibazo cyangwa akayijyana mu nkiko.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko nta kibazo ikipe ifitanye n’uyu mugabo wayitoje, avuga ko yahembwe umushahara we wose.
Muri Kanama uyu mwaka ni bwo Paixão yareze Rayon Sports mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), avuga ko iyi kipe itamuhembye nk’uko byari mu masezerano bagiranye.
Tiago Coelho, Umunyamategeko w’Umutoza Paixão, yabwiye IGIHE ko Rayon Sports yahawe iminsi 45 yo kwishyura.
Yagize ati “Nibyo twatsinze urubanza, Rayon Sports yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kutwishyura itabikora igafatirwa ibindi bihano.”
Umubare w’amafaranga Rayon Sports yaciwe ntiwatangajwe ariko ashobora kuba menshi ku ikipe ihora ishaka kwiyubaka.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko nta myanzuro barabona ngo “tugire icyo dutangaza.’’
Mu gihe Rayon Sports yaba itishyuriye igihe, yafatirwa ibihano byo kutagura abakinnyi nk’ibyo Mukura VS iherukamo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino izira kutishyura uwari umutoza wayo Djilali Bahlou.
Si ku nshuro ya mbere, Rayon Sports yashinjwe kutuzuza amasezerano yagiranye n’abatoza bayo. Mu 2020, iyi kipe yishyuye miliyoni 13 Frw ku Mubiligi Ivan Minnaert wayitoje, bakaza kuyoboka inzira y’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!