Rayon Sports yari imaze imikino itanu nta ntsinzi ibona, yatsinze AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026.
Ku munota wa gatatu w’umukino, Sindi Paul yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina, arahindukira awutera mu izamu ariko umunyezamu wa AS Kigali, Ndikuriyo Patient, yari ahagaze neza awushyira muri koruneri.
Rayon Sports yatangiye irusha cyane AS Kigali, yongeye kubona ubundi buryo imbere y’izamu ku ishoti ryatewe na Ndikumana Asman ariko Ndikuriyo Patient yongera gutabara ikipe ashyira umupira muri koruneri yatewe na Mugisha Didier ntiyagira icyo itanga.
AS Kigali yabonaga ko iri kubona imipira cyane, yatangiye kubyaza umusaruro impira yihuta no gutera amashoti akomeye ku izamu rya Rayon Sports bigizwemo uruhare na Adama Bagayogo na Sanday Inemesit Akang.
Ku munota wa 36 Rayon Sports yabonye ‘Coup-Franc’ hafi y’izamu ku ikosa ryakorewe Ndikumana Asman, iterwa na Bayisenge Emery ikubita igiti cy’izamu, Mugisha Didier wari hafi asongamo, ashyiramo igitego cya mbere.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere AS Kigali yashatse kwishyura ariko biranga, amakipe yombi ajya mu karuhugo Gikundiro iyoboye ku gitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka, aho Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban, yakuye mu kibuga Nshimiyimana Tharcisse ashyiramo Tuyisenge Arsène.
Ku munota wa 48 Tuyisenge yazamukanye umupira neza awuhereza Sanday Inemesit wari wageze mu rubuga rw’amahina, ariko Kwizera Olivier asohoka neza atabara Rayon Sports.
Bruno Ferry utoza Rayon Sports yakuye Sindi Paul Jesus mu kibuga ku munota wa 60, ashyiramo Aziz Bassane wari umaze amezi abiri adakina kubera imvune yari yaragize y’ukuboko.
Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yashimishije abafana bari kuri stade kubera uburyo yanyuzagamo akerekana ko yifitiye icyizere, kuko yaceganga abakinnyi ba AS Kigali atitaye ku bibazo byamuteza zo kwinjizwa igitego.
AS Kigali yakomeje gushaka kwishyura ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bwarimo Ramazani Tshimanga, Faustin Likau na Bayisenge Emery bukomeza kuba ibamba.
Nyuma y’imikino itanu nta ntsinzi, Rayon Sports yabonye amanota atatu, ihita izamuka ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda. Ubu ifite amanota 29, ikaba ku mwanya wa gatandatu.
Ni mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16. Uyu ubaye umukino wa 10 itsinzwe kuva uyu mwaka watangira. Ni iya gatatu mu zimaze gutsindwa imikino myinshi nyuma ya AS Muhanga n’Amagaju FC zatsinzwe 11.
Bayisenge Emery ni we wari kapiteni wa Rayon SportsAbakinnyi baramukanya n'abasifuzi mbere yo gutangira umukinoAbakinnyi b'amakipe yombi baramukanya mbere yo gutangira umukinoKwizera Olivier ni we wagiriwe icyizere cyo kujya mu izamu rya Rayon SportsNgabonziza Dieudonne ni we wari umusifuzi w'umukinoAbakinnyi 11 Rayon Sports FC yabanje mu kibugaUmutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, ubwo yari ageze ku kibugaAbakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibugaMugisha Didier ahanganiye umupira na Sinaly Mory Diarra wa AS KigaliTambwe Gloire wa Rayon Sports ari gushaka aho atanga umupira anyuze kuri Sinaly Mory DiarraUwumukiza Obed yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon SportsSinaly Mory Diarra amaze gushyira hasi Tambwe GloireBigirimana Abedi ari kwakira umupira ahaweMugisha Didier ahanganiye umupira na Dushimimana Olivier 'Muzungu' wa AS KigaliUwumukiza Obed ari gushaka uko atanga umupiraBenedata Janvier ni umwe mu bakinnyi bagerageje gufasha AS KigaliNdikumana Asman yitegereza Sinaly Mory washakaga kumunyuzaho umupiraNdikuriyo Patient yatabaye AS Kigali inshuro nyinshiSindi Paul amaze gutera umupira n'umutweNdikuriyo Patient atabara AS Kigali ku mupira wavuye muri koruneriSinaly Mory Diarra ahanganye na Sindi PaulSindi Paul wa Rayon Sports ari kunyura kuri Mitima Isaac wa AS KigaliMitima Isaac yari yazonzwe na Sindi PaulAbakinnyi batatu ba AS Kigali bahagaze ku rukutaSinaly Mory Diarra ari kugerageza gutanga umupiraTambwe Gloire wa Rayon Sports ari ghindura umupiraMugisha Didier yatiwe na Rayon Sports muri Police FCRayon Sports yasatiriye AS Kigali cyane mbere y'uko ibona igitegoAS Kigali iri kurwana no gukura umupira hafi y'izamuUwumukiza Obed yahinduraga imipira myiza mu rubuga rw'amahinaNdikumana Asman ari kugana ku izamu rya AS KigaliNdikumana Asman ari mu bakinnyi Rayon Sports yifashisije kuri uyu mukinoTambwe Gloire wa Rayon Sports yazonze AS KigaliTambwe Gloire wa Rayon Sports ari gushaka guhereza umupira bagenzi beMitima Isaac wa AS Kigali akurikiye Uwumukiza Obed wa Rayon SportsMugisha Didier yatsinze igitego cya Rayon SportsMugisha Didier ari kwishimira igitego cye cya mbere muri Rayon SportsAbakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitegoRayon Sports yabonye igitego hakiri kareMugisha Didier ni umwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bari gutanga umusaruroNdikumana Asman ari gushaka kunyura kuri Mitima IsaacNdayishimiye Didier ari gushaka uko ahereza umupira mugenzi weMitima Isaac wa AS Kigali ari gushaka bagenzi beDushimimana Olivier wa AS Kigali yakomeje gushaka kwishyura ariko birangaMitima Isaac ari gukura umupira kuri Sindi Paul wa Rayon SportsNdikuriyo Patient amaze gutabara AS KigaliSindi Paul wa Rayon Sports yakinnye neza igice cya mbereFranklin Onyeabor wa AS Kigali ari kugariraRayon Sports yahanganye na AS Kigali hasi hejuruNdikumana Asman uri kunyuza umupira mu kibuga hagatiSindi Paul Jesus ashaka kunyura kuri Franklin Onyeabor wa AS KigaliAbato na bo bakunda Rayon SportsIbyishimo byari byose ku bakunzi ba Rayon SportsAbafana ba Rayon Sports bashimira abakinnyiAbafana ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma yo gutsinda AS KigaliAbafana ba Rayon Sports bakomeje kuyiba inyumaUko amakipe akurikiranye ku rutonde rwa Shampiyona
Ibitekerezo 0