00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yemerewe gukora by’agateganyo nk’umuryango wigenga

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 22 October 2013 saa 09:51
Yasuwe :

Mu gihe Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) na Komite olimpiki y’u Rwanda yasabye amakipe kuba yabonye ubuzima gatozi bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2013, ikipe ya Rayon Sports yabonye icyangombwa cy’agateganyo cy’amezi 12 cyo gukora n’umuryango wigenga wemewe mu Rwanda n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB: Rwanda Governance Board).
RGB yahaye Umuryango wa Rayon Sports icyemezo cy’agateganyo kizarangira tariki ya 15 Ukwakira 2014.
Itegeko nomero 04/2012 riha ubuzima gatozi ibigo (…)

Mu gihe Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) na Komite olimpiki y’u Rwanda yasabye amakipe kuba yabonye ubuzima gatozi bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2013, ikipe ya Rayon Sports yabonye icyangombwa cy’agateganyo cy’amezi 12 cyo gukora n’umuryango wigenga wemewe mu Rwanda n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB: Rwanda Governance Board).

RGB yahaye Umuryango wa Rayon Sports icyemezo cy’agateganyo kizarangira tariki ya 15 Ukwakira 2014.

Itegeko nomero 04/2012 riha ubuzima gatozi ibigo byigenga mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 17, rigena ko nyuma y’amezi 9, umuryango wari wemewe gukora by’agateganyo wasaba ubuzima gatozi.

Ni nyuma y’inteko rusange ya Rayon Sports yari yateranye tariki ya 28 Nyakanga 2013, aho abanyamuryango bashyiraga umukono ku mategeko agenga umuryango wa Rayon Sports, ndetse n’abawuhagarariye.

Rayon Sports yashinzwe mu 1964. Kuba iyi kipe itari ifite ubuzima gatozi biri muri bimwe byatumaga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritabugira, kuko umuyobozi wa FERWAFA ari umunyamuryango wa Rayon Sports, mu gihe itegeko risaba ko amakipe aturukamo umuyobozi na Visi Perezida wa FERWAFA aba afite ubuzima gatozi.

Muri Nyakanga 2013, Rayon Sports yabuze inkunga ya miliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda, yatangwaga n’abashoramari bo mu Budage, Mamisch Deantal Health, kubera kutagira ubuzima gatozi, maze bahabwa miliyoni 19 gusa.

Kugira ubuzima gatozi k’umuryango wa Rayon Sports bishobora guha icyizere abashoramari gushora amafaranga yabo muri iyi kipe, bivugwa ko ariyo ifite abafana benshi mu Rwanda, kimwe no gukora ubucuruzi nk’umuryango wemwe mu Rwanda.

Icyemezo cy'agateganyo RGB yahaye Umuryango wa Rayon Sports
Abaterankunga b'Abadage batangaga Miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda bayasubijeyo kubera ko Rayon Sports yabuze ubuzima gatozi

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages