Igikorwa cyo kwerekana aba bakinnyi cyabereye ku Kibuga cy’Imyitozo cya Rayon Sports kiri mu Nzove.
Kuri uyu wa 2 Nyakanga 2019 ni bwo Rayon Sports yatangiye gusinyisha bamwe mu bakinnyi basezerewe muri APR FC; aba babimburiwe na Nizeyimana Mirafa wasinye mu gitondo mbere y’uko na myugariro Rugwiro Hervé ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.
Ahagana saa 14:30, Nshimiyimana Imran na we yashyize umukino ku masezerano y’imyaka ibiri, akurikirwa n’umukinnyi wo hagati ukina asatira izamu, Sekamana Maxime mu gihe kuri uyu mugoroba nabwo Rayon Sports yarangizanyije n’umunyezamu Kimenyi Yves.
Aba bakinnyi bane basinye amasezerano; Nizeyimana Mirafa, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Imran na Sekamana Maxime, berekanywe n’Umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, nk’abakinnyi bashya bambaye umwambaro w’ubururu n’umweru.
Muvunyi yemeje ko hari n’abandi bakinnyi bategerejwe muri iyi kipe ndetse avuga ko hari n’abazasezererwa.
Ati ”Hari abakinnyi bashya turi kuzana mu ikipe kugira ngo twongeremo amaraso mashya. Bazakoreshwa muri CECAFA. Hari abataragera hano tugitegereje. Abo tuzasezerera bamwe batangiye no kugenda, hari n’abandi. Ako ni akazi k’abatoza ko kwerekana abashoboye n’abadashoboye.”
Irambona Eric umaze imyaka isaga itandatu muri Rayon Sports, yavuze ko ‘bamwe babavuyemo bakagira ngo barasitaye, ariko igikorwa ubuyobozi bw’ikipe bwakoze bwagaragaje ko ari abantu b’abagabo’. Uyu mukinnyi yahaye kandi ikaze abakinnyi bashya baje muri iyi kipe.
Nshimiyimana Imran yavuze ko "Nje muri Rayon Sports nzanyemo ibyanjye byose.”
Nizeyimana Mirafa yavuze ko yishimiye kuba umukinnyi wa Rayon Sports, ati "Niteguye gukora buri kimwe cyose nkagira ibyo nkora, nkagira n’ibyo nkosora.”
Byari byitezwe ko na myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel arara ashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ariko yagize ibyago, ntiyaboneka kuko yagiye gutabara mu gihe Nshuti Savio we akiganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuko hari ibyo batarumvikanaho.
Rayon Sports yaguze aba bakinnyi nyuma yo gutakaza abarimo Niyonzima Oliiver ‘Sefu’, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry na Manishimwe Djabel bose berekeje muri mukeba, APR FC ndetse batangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere.
Iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka, yamaze kugura kandi barimo Iragire Saidi na Ciza Hussein ba Mukura Victory Sports; Runanira Hamza wa Marines; Ndizeye Samuel wa Vital’O; Commodore Olokwei wavuye muri Ghana na Bizimana Yannick wa AS Muhanga.
Rayon Sports izakina umukino w’umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro na Police FC kuri uyu wa Gatatu, izatangira CECAFA Kagame Cup icakirana na TP Mazembe ku Cyumweru mu gihe izanahagararira u Rwanda muri CAF Champions League 2019/20 izatangira muri Kanama 2019.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO