Umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kamena 2023.

Kuri uyu wa Kane ni bwo abakinnyi bose ndetse n’abatoza byari biteganyijwe ko bagomba kwerekeza i Huye bagatangira umwiherero wo gutegura umukino.

Mu gitondo ni bwo bagombaga guhaguruka ariko byageze ahagana saa Tanu imodoka itaratsimbura kuko bamwe mu bakinnyi banze kugenda mu gihe batarishyurwa.

Nyuma yo gusoza imyitozo yo ku wa Gatatu, abakinnyi bahawe umwanya wo kuganira n’ubuyobozi bw’ikipe buyobowe na Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle ndetse n’Umunyamabanga wayo Namenye Patrick babumvisha uko bakwiye kwitwara mu kibazo gihari.

Muri icyo kiganiro ariko ntibumvikanye ku mwanzuro w’iki kibazo nubwo nyuma y’imyitozo bizejwe ko buri wese ahabwa ibihumbi 50 Frw mbere y’uko bahaguruka i Kigali, gusa ntibabyemera.

Abakinnyi ntibemeraga ibyo kwishyurwa amafaranga angana gutyo mu mishahara y’amezi abiri ndetse n’uduhimbazamushyi baberewemo, bavuga ko kujya gukina bizasaba ko babanza guhabwa amafaranga yabo yose.

Mu ijoro ryakeye ni bwo abakinnyi bose bamenyeshejwe ko mu gitondo cya kare imodoka ibacaho ikabatwara i Huye ndetse n’andi mabwiriza ajyanye n’urugendo.

Abakinnyi bakuru bahise bemeza ko uru rugendo batazarujyamo kubera ko ibyo bumvikanye n’ikipe bitakozwe. Barimo Umunya-Cameroun Willy Essomba Onana, Rwatubyaye Abdul, Ngendahimana Eric, Mugisha François 'Master', Mitima Isaac na Ndizeye Samuel.

Ikipe yahise ifata umwanzuro wo kujyana abakinnyi babonetse mu buryo wagereranya no kugenda kwayo iseta ibirenge mu gihe abandi basigaye i Kigali aho bakomeza kumvikana n'ubuyobozi ku buryo bwo gukemura ikibazo.

Nubwo bimeze bityo abakinnyi ba APR FC bo bamaze kugera i Huye aho biteguye umukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kamena, saa Cyenda.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports banze kwerekeza i Huye kubera ibirarane by'imishahara n'uduhimbazamusyi byabo batarahabwa
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports banze kwerekeza i Huye kubera ibirarane by'imishahara n'uduhimbazamusyi byabo batarahabwa