Aba bose n’ababaherekeje bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, baherekezwa n’abafana bayo.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, igiye gukora umwiherero w’iminsi itatu iri muri Cameroun, kugeza ku munsi w’umukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026.
Rayon Sports yahagurutse yambaye umwambaro mushya yahawe n’umuterankunga wayo Jayrutty, ibica amarenga ko ishobora gukina uyu mukino yambaye umwenda mushya.
Mu bakinnyi bajyanye na Rayon Sports ntabwo harimo Elie Mokono uzwi nka Eldinho na Mohamed Ouattara kuko bashobora kuba batarabona ibyangombwa bituma bajyana n’abandi.
Ni mu gihe Tony Kitoga na we atajyanye n’ikipe gukina uyu mukino uharurira inzira uwo kwishyura uzabera i Kigali.
Gikundiro imaze igihe kinini yitegura uyu mukino, ndetse yakinnye imikino ya gicuti myinshi n’amarushanwa arimo CECAFA Kagame Cup 2026 yegukanye n’Igikombe cya FERWAFA Super Cup yasezerewemo muri ½.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!