Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, cyitabirwa n’abakinnyi ba Rayon Sports WFC, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper.
Aba bose ndetse n’abakunzi ba Rayon barimo Martin Rutagambwa na Dr. Emile Rwagacondo babanje gukora urugendo rwabereye mu Mujyi wa Rubavu, rusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi, ahazwi nko kuri ‘Commune Rouge’.
Iki gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100, cyaranzwe no kumva ubuhamya bw’abayirokotse ndetse no kuremera imiryango ibiri yayirokotse mu rwego rwo kuyereka ko itari yonyine nubwo yagizweho ingaruka na Jenoside.
Ati “Dufitanye amateka ya bugufi cyane n’ibyabaye muri iki gihugu. Uko Abatutsi bahuraga n’ibibazo na Rayon Sports yarabigiraga. Muri 1987 ubwo habaga umukino Rayon Sports igatsinda Etincelles FC igatwara igikombe, Abatutsi bose bo muri uyu mujyi bahuye n’ibibazo.”
“Urumva ko Rayon Sports yagiye ihuzwa n’amateka y’amacakubiri. Ndashimira Perezida wa Federasiyo ku buryo bakomeje kwimakaza indangagaciro z’umukino kuko tuzisobanukiwe neza twabana neza mu mahoro n’urukundo.”
Nyuma y’iki gikorwa Rayon Sports yakinnye na Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Umuganda.










Ibitekerezo 0