Ubwumvikane buke hagati y’impande zombi si bushya kuko butatinze kugaragara nyuma yo kugera ku buyobozi mu Ugushyingo 2024 mu gihe intego yari imwe, yo gufatanya no gutahiriza umugozi umwe hagamijwe gufasha iyi kipe ubwo byemezwaga ko abize kuyiyobora biswe “abasaza”, bari bamaze imyaka ine bahagaritswe mu bikorwa byayo, bemerewe kongera kuyiyobora.
Inzego z’ubuyobozi zashyizweho icyo gihe zatangiye kuvugwaho kudahuza kuva mu mpera za Gashyantare, ariko abayobozi b’iyi kipe bakabyamaganira kure, mu itangazamakuru bakagaragaza ko nta kibazo bafitanye.
Byongeye gututumba kandi muri Kamena, aho byavugwaga ko Inama y’Ubutegetsi iyoborwa na Muvunyi Paul iri guteganya kweguza Twagirayezu Thaddée uyobora Komite Nyobozi y’Umuryango Rayon Sports, ariko icyo gihe impande zombi zihurira mu nama yabaye nk’icururutsa umuraba.
Umushinga wa Rayon Sports wabaye imbarutso yo kugaragaza ubwumvikane buke buhari
Ubwo “abasaza” bitegura gusubira muri Rayon Sports mu Ukwakira, bagaragaje ko hari umushinga bazinjirana ukazafasha iyi kipe kubaho ihagaze neza aho guhora irangwamo ibibazo by’amikoro.
Ni umushinga byavugwaga ko uzaba ufite umugabane shingiro w’ibihumbi 30 Frw, umufana wa Rayon Sports uwufite akemerwa kuba umunyamuryango n’umunyamugabane.
Nyuma yaho, mbere y’inama yabereye i Nyarutarama muri Gashyantare, habayeho ko Inama y’Ubutegetsi ari yo yashakaga kwiyandikaho uyu mushinga mu gihe na Twagirayezu Thadde yashakaga ko wandikwa ku Muryango Rayon Sports.
Nyuma y’amezi 10 uvugwa, iby’uyu mushinga ntibirasobanuka nubwo mu nama yabaye ku wa 22 Nyakanga hari hemejwe ko ibikorwa byawo bigiye gutangira ndetse ukayoborwa na Gakwaya Olivier uzahabwa amasezerano y’akazi nk’ushinzwe gukurikirana ibikorwa byawo [Project Manager].
Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio 10 ku wa 29 Nyakanga, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko umushinga ugeze kuri 80% ariko agaragaza ko hataratangira gutangwa amafaranga.
Ati “Tuwita umushinga wa Rayon Sports w’akanyenyeyi, urahari, uyu munsi navuga ko ugeze ku kigero cya 80% kuko ’design’ yawo yararangiye. Ni akanyenyeri gafite amakuru menshi, gafite n’ibyo kagomba gukora byinshi. Igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa bijyanye na Rayon Sports, bishyira ku nyungu za Rayon Sports.”
“Ntituramurika akanyenyeri, ntituratangira kumurika amafaranga ariko kukubaka [design] byararangiye. Hanyuma tugiye gukora umushinga nyawo.”
Twagirayezu yabajijwe niba koko atavuga rumwe Dr. Emile Rwagacondo ukuriye ibikorwa by’uyu mushinga, wungirije Paul Muvunyi mu Nama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, avuga ko kuba hari ibyo batahuza ari ibisanzwe.
Ati “Njye ntabwo navuga ngo ntabwo tuvuga rumwe, dushobora kutumvikana wenda ku gikorwa runaka, twageraho tukaza kucyumvikanaho bitewe n’uko giteye n’aho kigana ariko kuvuga ngo ntabwo tuvuga rumwe ntabwo ari byo.”
Ku bijyanye no kuba umushinga wa Rayon Sports Ltd wanditswe mu Ukuboza 2024 ugahabwa icyangombwa muri Kamena 2025, uri ku bantu bake muri RDB, Twagirayezu yavuze bishobora kuzakosorwa, ashyira umucyo ku bawita uwo kugura imigabane avuga ko atari byo.
Ati “Mbere na mbere uravuga ko umushinga ari uwo kugura imigabane, ntabwo Rayon Sports iragera ku kigero cyo kugura imigabane, nta nubwo iragera ku ijanisha rya gatatu. Nta nubwo umushinga ari uwo kugura ubunyamuryango. Imiryango itegamiye kuri leta, imiryango idaharanira inyungu, ntabwo bagura ubunyamuryango.”
Yongeyeho ati “Uwo mushinga, ako kanyenyeri kazajya kadufasha gutanga inkunga, umusanzu wo gukora ikintu runaka Rayon Sports ishaka kugeraho. Urugero, dushobora kuvuga ngo mu mezi umunani dushaka ko abafana bagira uruhare mu kugura bisi y’abakinnyi, icyo gihe akanyenyeri karakoreshwa. Kuba wanditse kuri bake ni uko buri kintu kigira abagihagarariye.”
Uyu muyobozi yavuze ibi mu gihe hari hashize iminsi havugwa ko hari abatangiye gutanga amafaranga muri uwo mushinga.
Amakuru IGIHE yamenye, yemerejwe n’umwe mu bayobozi muri Rayon Sports, ni uko ibyatangajwe na Twagirayezu Thaddée bitashimishije abagize Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports maze bakorana inama yabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
Itangazo ryanditswe n’abitabiriye iyi nama yari iyobowe na Muvunyi Paul rivuga ko gutanga umusanzu mu mushinga wa Rayon Sports byatangiye, ariko ryihanangiriza abaca intege abafana, aho bivugwa ko uwatungwaga agatoki ari Twagirayezu Thaddée.
Itangazo rigira riti “Ubuyobozi bw’Inama y’ubutegetsi ya ’Association Rayon Sports’ buramenyesha abanyamuryango bawo ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports by’umwihariko ko Umushinga wo gushakira iterambere Rayon Sports ari umushinga watangiye, ubu abakunzi ba Rayon Sports bashobora kwiyandikisha binyuze ku mirongo ya MTN na Airtel hakoreshejwe *702#.”
“Uwo mushinga ukaba uzafasha gukusanya imisanzu ifasha Umuryango gukora ibikorwa by’ishoramali rirambye hagamijwe gufasha Rayon Sports kugira amikoro mu buryo buhoraho.”
“Ubuyobozi buboneyeho kubamenyesha ko uwo musanzu ugera mu buryo bwizewe kuri Konti y’Umuryango kandi ucunzwe neza mu mutekano ntamakemwa.”
“Ubuyobozi kandi burashimira abanyamuryango n’abakunzi bawo uruhare bakomeje kugira mu kuwuba hafi ndetse no kuwufasha guhora ku isonga.”
“Ubuyobozi buboneyeho kunyomoza amakuru y’abagamije kuyobya abakunzi ba Rayon Sports bababwira ko uwo mushinga wahagaze cyangwa se utari kugenda neza kuko abo ari abagamije guca intege iterambere, kwigira no kwishakamo ibisubizo kw’aba-Rayons.”
Ku rundi ruhande, umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yavuze ko basanze kugura imigabane bidashoboka ahubwo bahitamo umuvuno wo gutanga umusanzu binyuze kuri *702# kuko abanyamigabane ba Rayon Sports Ltd badashobora kurenga 100.
Hari gutegurwa inteko ishobora kwegurizwamo Twagirayezu Thaddée
Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu nama yabaye ku wa 29 Nyakanga 2025, yahuje bamwe mu bari mu Nama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports na bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango batarimo Twagirayezu Thaddée, hemerejwemo ko haba inama y’inteko rusange bivugwa ko ishobora kuzegurizwamo Perezida w’iyi kipe.
Ibaruwa IGIHE yabonye yandikiwe abarimo Perezida wa Komite Nyobozi ya Rayon Sports ivuga ko impamvu ari “Gutegura Inama y’Inteko Rusange Isanzwe.”
Iyi baruwa yasinyweho na Muvunyi Paul nka Perezida na Murenzi Abdallah nk’Umunyamabanga b’Inama y’Ubutegetsi, igira iti “Nshingiye ku mategeko shingiro y’Umuryango ’Association Rayon Sports’ mu ngingo yayo ya 14, mbandikiye mbibutsa gutegura inyandiko zikurikira zizakoreshwa mu nama y’Inteko rusange y’Umuryango iteganyijwe kuba kuwa 24/08/2025.”
“Kuri Komite Nyobozi: Raporo y’ibikorwa n’iy’umutungo by’umwaka wa 2024-2025 na gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imali by’umwaka wa 2025-2026. Kuri Komite Ngenzuzi: Raporo y’ubugenzuzi ya 2024-2025. Kuri Komite ishinzwe gukemura amakimbirane: Raporo ya komite ishinzwe gukemura amakimbirane ya 2024-2025.”
“Kugira ngo bidufashe gutegura neza inama y’Inteko rusange, murasabwa kuba mwagejeje izo nyandiko ku bunyamabanga bw’Inama y’Ubutegetsi bitarenze tariki 17/08/2025, cyane ko izo nyandiko hashize iminsi zisabwe gutegurwa.”
Bivugwa ko kandi iyi nama yatumijwe n’Inama y’Ubutegetsi izaba ari iyo kugaragaza amakosa amaze iminsi akorwa na Twagirayezu Thaddée ku buryo yahagarikwa.
Si ubwa mbere kandi hatumijwe inama nk’iyi kuko byabaye muri Kamena, ubwo Twagirayezu yasabwaga na Komite Nkemurampaka kuyitumiza ariko bikarangira bidakozwe kuko yavuze ko abayitumije bari bakoze amakosa.
Icyo gihe yabwiye IGIHE ati “Mu bantu benshi ntabwo haburamo umuntu ushobora kwibeshya cyangwa se akajya hanze y’inshingano ze. Iyo baruwa nayibonye mu binyamakuru nanjye ntarayibona. Ni yo mpamvu mvuze ko hashobora kubaho kwibeshya.”
“Iyo baruwa twarayibonye ariko tubona ko itujuje ibisabwa mu nzira zikorwamo ubugenzuzi. Ntiyigeze ishyikirizwa cyangwa ngo hahamagarwe abari gukorerwa igenzura kugira ngo basubize ibibazo babajijwe.”
“Twarabahamagaye tubereka umurongo mwiza w’uko ubugenzuzi bukorwa. Uyu munsi nta kibazo gihari kuko inama twabagiriye barazumvise. Uyu munsi bari mu nzira zizatuma bikorwa neza.”
Twagirayezu aheruka kugaragaza ko harimo kugongana mu nzego za Rayon Sports
Nubwo ubwo IGIHE iheruka kubimubazaho yagaragaje ko nta kibazo kirimo, ibaruwa twabonye igaragaza ko muri Werurwe uyu mwaka, Twagirayezu Thaddée yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) asaba “gukosora Amategeko Nshingiro ya Association Rayon Sports.”
Yagize ati “Mbandikiye mbamenyesha ko Umuryango wa "Association Rayon Sports" wakoze inama ku itariki ya 02/02/2025, maze wemeza amategeko nshingiro. Ariko, nyuma yo gusesengura ayo mategeko twasanze adahura n’itegeko rishya rya RGB, aho twabonye ko inzego zashobora kugongana mu nshingano."
“Mu by’ukuri, Madamu Muyobozi, inteko rusange y’umuryango wa "Association Rayon Sports" mu nama yayo yo kuwa 16/11/2024 yatoye inzego zayo, aho hatowe Urwego Rukuru, rwiswe Supreme Organ, ndetse hatorwa na Komite Nyobozi y’Umuryango, Komite Nkemurampaka na Komite Ngenzuzi.”
“Ariko nyuma yo gusesengura neza itegeko rishya twavuze haruguru, twasanze Urwego Rukuru ruvugwa muri ayo mategeko ari Inteko Rusange bikaba bisa nkaho izi nzego zaba zifite inshingano zimwe, ndetse bikaba byaratangiye gusa nk’aho zigongana aho usanga urwego rumwe rujya mu nshingano z’urundi rwego bikagongana, bityo rero mu rwego rwo kubaka izo nzego neza, tukaba tubasabye ko aya mategeko yasubirwamo, ndetse mukadufasha mu kuyanoza neza mu rwego rwo kubahiriza inshingano neza, no kwirinda ko hazabaho igongana ry’inzego zatowe.”
Kuri ubu hari ukudahuza kwa benshi ku kumenya uyobora undi muri Rayon Sports hagati ya Perezida w’Inama y’Ubutegetsi na Perezida w’Umuryango.
Gusa hari amakuru avuga ko RGB iheruka kumenyesha ubuyobozi bwa Rayon Sports ko Perezida w’Umuryango ari we muyobozi mukuru.
Ni mu gihe umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi we yashimangiye ko uyiyobora ari we muyobozi mukuru.
Yavuze kandi ko nta kibazo kirimo gukoresha kashi ebyiri kuko Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports ari we uhagarariye Umuryango mu Mategeko hakaba hari ibyo atajyamo bireba ikipe.
Ni mu gihe kandi yavuze ko ibijyanye n’umushinga bateganya kubimurika mu gihe cya vuba.
Bamwe bagaragaje ko inzego zirimo RGB zikwiye kugira icyo zikora muri Rayon Sports
Kimwe mu byibajijwe cyane na benshi ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ni uburyo ibaruwa yanditswe n’Inama y’Ubutegetsi ku wa 29 Nyakanga 2025 yasohotse iriho kashi itandukanye n’isanzwe ikoreshwa na Rayon Sports.
Hari kandi n’abibajije uburyo itigeze ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports kandi byitwa ko igenewe abakunzi bayo.
Umunyamakuru wa B&B FM, Imfurayacu Jean Luc yagize ati “RGB hafi! Birakwiye ko iyi mikorere ifutamye muri uyu muryango wa siporo ikwiye guhagarara burundu!”
Breaking: RGB HAFI!
Birakwiye ko iyi mikorere ifutamye muri uyu muryango wa Siporo akwiye guhagarara burundu! @bbkigalifm 89.7 FM pic.twitter.com/d066zXQ88x
— IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) July 29, 2025
Ni mu gihe mugenzi we bakorana, Bayingana David, we yagize ati “Hari impinduka nyinshi ndimo kumva zirimo gutegurwa mu guhindura ikibazo cy’imiyoborere muri siporo yacu, ko bizahinduka abakunzi n’abafana bakayoborwa bikwiye nk’uko igihugu cyacu mu zindi nzego cyatweretse ko bishoboka.”
Yongeyeho ati “Abafana ba Rayon Sports bakwiye ibyiza.”
🔺Hari Impinduka Nyinshi Ndimo Kumva Zirimo Gutegurwa Muguhindura Ikibazo K’IMIYOBORERE Muri Siporo yacu!
Kandi Mfite Ikizere ko Bizahinduka Abakunzi N’abafana Bakayoborwa Bikwiye Nk’uko #IGIHUGU cyacu Muzindi Nzego Cyatweretse ko Bishoboka@rayon_sports FANS deserve BETTER 📍 pic.twitter.com/OjToRAdeZV
— David Bayingana (@david_bayingana) July 29, 2025
Ibiri kuba muri Rayon Sports ubu byatumye bamwe babihuza n’ibiheruka kuba mu 2020, aho hacicikanye amabaruwa, hakanakorwa inama zitandukanye zishingiye ku bwumvikane buke, ibyarangiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ari rwo rubihaye umurongo.
IGIHE yagerageje kuvugana na Paul Muvunyi ntibyakunda kuko ari muri Kenya mu gihe Twagirayezu Thaddée atitabye telefoni ye ngendanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!