00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Rayon Sports yavuze ku byo kugura Niyomugabo Claude

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 August 2026 saa 03:10
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yaciye amarenga ko bifuje myugariro wakinaga ku ruhande rw’ibumoso muri APR FC, Niyomugabo Claude, ariko bagasanga ubushobozi bw’amafaranga akeneye butaraboneka.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na SK FM, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026, nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup.

Iri ni irushanwa ryafashije Rayon Sports kubona ibyuho by’imyanya ikeneweho izindi mbaraga, kandi bigakorwa vuba mbere y’uko iyi kipe ikina irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Abajijwe kuri Niyomugabo Claude watandukanye n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yaciye amarenga ko bamwegereye ariko bagasanga akenewe n’andi makipe menshi, bikaba byasaba ubushobozi iyi kipe idafite.

Ati “Mfite amakuru ko yaganirijwe na benshi. Buriya inkoko itora uko umunwa wayo ungana. Ngira ngo ibyo APR yamuhaga…, twe turacyiyubaka. Ni umukinnyi mwiza, wari kapiteni, ukinira ikipe y’igihugu. Ni umukinnyi wadufasha.”

“Aramutse yifuje kuza muri Rayon Sports, uretse ko natwe twanabyifuza, gusa kugeza ubu turi gukoresha amafaranga, ubushobozi n’ibibazo by’ingenzi dufite ku myanya runaka.”

Niyomugabo ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu bwugarizi bwa APR FC mu mwaka ushize wa 2025/26, ndetse afatanya n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kwegukana igikombe cya FIFA Series 2026.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yanze kongera amasezerano adahawe miliyoni 100 Frw n’umushahara wa miliyoni 6 Frw, mu gihe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yamuhaga miliyoni 50 Frw.

Niyomugabo Claude yatandukanye na APR FC yafashije kujya itsinda Rayon Sports
Niyomugabo Claude yifujwe na Rayon Sports ayica akayabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages