"RNIT Savings Cup" ni irushanwa ryahuje amakipe ane, muri ½, Rayon Sports isezerera AS Kigali naho Kiyovu Sports itsinda Etoile del’Est.
Ryateguwe n’ikigega cyo kwizigamira "RNIT Iterambere Fund" ku bufatanye na B&B Sports Agency binyuze muri "B&B Burudani Mix Festival III".
Amafaranga abafana baguze amatike muri iyi mikino ya RNIT Savings Cup akaba yarahise aba umugabane wabo w’ubwizigamire muri iki kigega “RNIT Iterambere Fund”.
Umukino wa nyuma wabanjirijwe n’umwanya wa gatatu wegukanywe na Etoile de l’Est itsinze AS Kigali igitego 1-0 aho yahawe imidali na miliyoni 1 Frw.
Ku munota wa kabiri w’umukino wa nyuma, Nizeyimana Djuma yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko habura ushyira mu rushundura.
Kalisa Rashid yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa karindwi, ariko umunyezamu Emmanuel Kalyowa awohereza muri koruneri.
Rayon Sports yari yacuritse ikibuga, yabonye andi mahirwe ku munota wa 13, ariko Musa Esenu ateye umupira, umunyezamu awukuramo.
Ku munota wa 16, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’uko Niyonkuru Ramadhan yakoreye umupira mu rubuga rw’amahina, yinjizwa neza na Héritier Nzinga Luvumbu.
Kuri uyu munota kandi Kiyovu Sports yakoze impinduka aho Tuyisenge Hakim yasimbuye Mugenzi Cédric wavunitse.
Rayon Sports na yo yaje yagize imvune ku munota wa 42 aho Youssef Rharb yasimbuwe na Ndekwe Félix.
Ku munota wa 53, Kiyovu Sports yabonye ikarita itukura yahawe Eric Iracyadukunda ku ikosa yakoreye Ojera Joackiam maze ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.
Kiyovu Sports yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gitego biranga ahubwo Rayon Sports iza gutsinda icya kabiri ku munota wa 74, cyatsinzwe na Luvumbu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Charles Baale winjiye mu kibuga asimbura Mugadam, yatsindiye Rayon Sports agashinguracumu ku munota wa 85, ku mupira Ojera Joackiam yahinduye imbere y’izamu ariko umunyezamu Kalyowa kuwufata ngo awukomeze bikanga, Baale ahita ashyira mu nshundura.
Imyaka ine yari ishize Rayon Sports itabasha gutsinda Kiyovu Sports kuko yabiherukaga tariki ya 1 Ukuboza 2019 ubwo yayitsindaga 1-0.
Rayon Sports yegukanye “RNIT Savings Cup” yahawe miliyoni 3 Frw n’imidali, ni mu gihe Kiyovu Sports yahawe imidali na miliyoni 1,5 Frw.


























































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0