Umutoza wa Rayon Sports, Masoudi Djuma yatangaje ko kubura amafaranga kuri uyu mukino warebwe n’abafana babarirwa ku ntoki bishobora gutuma abakinnyi bakomeye bigendera.
Rayon Sports yashakaga amafaranga yo kwishyura Kwizera Pierrot, Imanishimwe Emmanuel na Ismaila Diarra kugira ngo bazagume muri iyi kipe.
Aba bakinnyi hari amakipe yamaze kugaragaza ko abifuza. Diarra na Imanishimwe bari mu biganiro bya nyuma na AFC Leopards yo muri Kenya itozwa n’Umubiligi, Ivan Jacky Minnaert wahoze muri Rayon Sports.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwafashe umwanzuro wo kuzamura ibiciro kuri uyu mukino w’ikirarane wabaye kuri iki cyumweru kuri Stade ya Kigali.
Rayon Sports yatsinze mukeba Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa bya Manzi Thierry na Nshuti Savio.
Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cy’Amahoro yari yizeye kubona abafana benshi, Kwicara mu cyubahiro yari ibihumbi 5000, ahatwikiriye 3000 na 2000 ahasigaye hose.
Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bari bashinzwe kubara amafaranga ni uko nyuma yo guhuriza hamwe amafaranga yose basanze uyu mukino winjije ibihumbi 860 000 y’u Rwanda.
Ku ruhande rw’umutoza Masoudi Djuma yanenze abafana b’iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya Orange CAF Confederation Cup basanzwe bayiba inyuma batagaraye kuri uyu mukino.
Avuga ko nyuma yo gutsindwa na AS Muhanga ikipe bayikuyeho amaboko, ibintu bishobora gutuma abakinnyi bakomeye bayicika niba nta gikozwe.
Yagize ati “Twari twagerageje kubasobanurira mu buryo butandukanye ariko abafana ba Rayon Sports murabazi, iyo udatsinze ntabwo baza ariko ubwo si ubufana, mu mupira ni ibintu bitatu: gutsinda, kunganya cyangwa gutsindwa. Bibaho bagomba kubyemera.”
Yakomeje agira ati “Twari twabwiye abafana ko uyu ari umukino dushakamo amafaranga yo kwishyura abakinnyi barangije amasezerano, ubu se turayakura he? Ejo bazajye hirya no hino batangire bavuge ngo abakinnyi bagiye, amafaranga ntayahari kandi basigaye mu rugo ari bo bayafite.”
Rayon Sports muri iki gihe iri kurwana no kongerera abakinnyi amasezerano by’umwihariko irashaka miliyoni 10 zo guha Umurundi Kwizera Pierrot wagaragaje urwego rwo hejuru muri iyi shampiyona.
Pierrot yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2014-2015 akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi benshi ba Gikundiro.
Masoudi Djuma yatangaje ko kuri we abona Pierrot ariwe mukinnyi w’umwaka muri shampiyona ya 2015/2016.



















TANGA IGITEKEREZO