Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022, ni bwo Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’aba bakinnyi bombi nyuma y’uko babwiye itangazamakuru ry’iwabo ko babayeho nk’abari muri gereza.
Youssef Rharb yakinnye imikino 10 muri Rayon Sports, ayitsindira ibitego bitatu mu gihe Ayoub Ait Lahssaine yakinnye umukino umwe gusa.
Umutoza w’Agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel, yavuze ko aba bakinnyi “bakoze cyane kuva baje ndetse bari bakunzwe na buri umwe.”
Yabifurije amahirwe masa muri Raja Casablanca basubiyemo.
Aba bakinnyi bombi bakiniraga Rayon Sports kuva muri Nzeri 2021 nk’intizanyo binyuze mu bufatanye bw’imyaka itanu bwasinywe hagati yayo na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021.
Rayon Sports ya gatanu n’amanota 19, izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo izaba yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!