Iyi kipe iri muri ¼ cy’irushanwa rya Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo (CAF Confederation Cup), ikomeje kwiyubaka izana abakinnyi bashya inongerera amasezerano abari bayisanzwemo icyifuza.
Kuri uyu wa Gatanu, yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri Bashunga Abouba na Irambona Eric bari no mu bakinnyi bayimazemo igihe kirekire.
Kongera amasezerano kwa Bashunga byari byabanje kugorana kuko ikipe ya Al Ittihad Alexandria Club yo mu Misiri yamwifuzaga ndetse bamaze kugirana ibiganiro.
Aganira na IGIHE nyuma yo kongera amasezerano, yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nkunda ku buryo numvaga nifuza kuyifasha muri iyi mikino irimo iya CAF. Ni byo nari mfite ikipe inshaka ariko mbere na mbere natekerezaga Rayon Sports”.
Yongeyeho ati “Buri mukinnyi aba yifuza gukina hanze kugira ngo azamure urwego niyo mpamvu n’ubwo nongereye amasezerano nasabye ubuyobozi ko mu gihe runaka haza ikipe inshaka mbona yagira ikisumbuye ingezaho, bazandeka nkagenda kandi babinyemereye.”
Irambona Eric, ufatwa nk’umwana w’iyi kipe y’i Nyanza nawe akaba ariho avuka ndetse akaba ariwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi kuko yayigezemo mu 2012/2013, yavuze ko amasezerano ye yari yararangiye ariko yari yizeye ko azongerwa.
Aganira na IGIHE yagize ati “Amasezerano yanjye yari yararangiye muri Nyakanga ariko nta kibazo nari mfite niyo mpamvu nari ntuje, nkora imyitozo bisanzwe. Iyo uri umwana w’ikipe uba uzi uko imeze. Ntabwo nari kubashyira ku gitutu kandi mbona ibindi bibazo bari kurwana nabyo.”
Aba bakinnyi biyongereye kuri Manishimwe Djabel nawe uherutse kongera amasezerano ndetse n’abakinnyi bashya yaguze barimo Mudeyi Suleiman wakiniraga Musanze FC, Iradukunda Eric Radu wavuye muri AS Kigali n’Umunya-Ghana Donkor Prosper.
Rayon Sports iritegura umukino w’ishiraniro kuri iki Cyumweru saa 15 :00 aho izakira Enyimba FC yo muri Nigeria kuri stade ya Kigali mu mukino wa ¼ cya CAF Confederation Cup.



















TANGA IGITEKEREZO