Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018 nibwo uyu mukino wakinwe kuri Stade ya Rusizi yahoze yitwa Kamarampaka, aho ikipe y’umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 basanzwe babanza mu kibuga.
Uyu mutoza yakoresheje Mutsinzi Ange Jimmy na Eric Irambona bazwiho gukinana imbaraga, bahangana mu myanya ya Yannick Mukunzi na Manishimwe Djabel kuko yari yiteze ihangana rikomeye ku kibuga cyibi.
Espoir FC itozwa n’uwahoze ari rutahizamu w’Amavubi Saidi Abedi Makasi yatangiye umukino isatira ikoresheje ba rutahizamu babiri bakomoka muri Uganda, John Semazi na Fred Kyambade ariko ba myugariro ba Rayon Sports bayobowe na Manzi Thierry na Abdul Rwatubyaye bitwara neza.
Ku munota wa 24 n’uwa 38 Espoir FC yasatiriye izamu rya Bashunga Abouba wa Rayon Sports ariko ababera ibamba, imipira bateye ijya hanze, koruneri zavuyemo ntizagira icyo zibyara.
Mu gice cya kabiri Robertinho yakoze impinduka, ku munota wa 62 yinjiza Mugisha Gilbert mu mwanya wa Rutanga Eric wakinaga ku ruhande rw’ibumoso asatira nubwo asanzwe ari myugariro na Manishimwe Djabel asimbura Da Silva Raphael ukomoka muri Brazil, utorohewe n’imiterere y’ikibuga.
Iminota ya nyuma y’igice cya kabiri Rayon Sports yagaragazaga inyota yo gushaka igitego cyane kuri rutahizamu Michael Sarpong wazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso ku munota wa 74, agacenga ba myugariro bayobowe na Wilonja Jacques ashaka gutungura umunyezamu ariko atera hejuru y’izamu.
Ku munota wa 83 Manishimwe Djabel yongeye guha umupira uyu munya Ghana wakinaga nka rutahizamu rukumbi, ariko nabwo ntiyaboneza mu nshundura nubwo yari asigaranye n’umunyezamu wenyine. Byatumye umukino urangira amakipe yombi anganya 0-0.
Gutakaza amanota kwa Rayon Sports byakomeje kugabanya amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kuko yagiye ku mwanya wa kabiri n’amanota 19 inganya na APR FC iyoboye urutonde na Mukura VS ya gatatu gusa aya makipe yo afite imikino y’ibirarane itatu.
Bivuga ko hagize ikipe iyitsinda yose yarusha Rayon Sports amanota icyenda.
Rayon Sports inganyirije i Rusizi ku kibuga imaze imyaka myinshi itaboneraho amanota atatu kuko iheruka kuhatsindira muri shampiyona tariki 30 Ukwakira 2013.
Uko indi mikino yagenze
• Espoir FC 0-0 Rayon Sports FC
• Marines Fc 1-0 Kirehe FC
• Sunrise FC 1-1 Police FC
Ku wa Gatatu
• AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)
• Mukura VS vs Amagaju FC (Umukino wasubitswe)
• Etincelles FC vs Musanze FC (Stade Umuganda)
Ku wa Kane
• APR FC vs SC Kiyovu SC (Stade de Kigali)
• AS Muhanga vs Bugesera FC (Stade Muhanga)







Ibitekerezo 0