00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yumvikanye na rutahizamu Jakeshi kuyikinira imyaka ibiri

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 24 September 2013 saa 10:45
Yasuwe :

N’ubwo atarashyira umukono ku masezerano kubera ko batarabona ibyangombwa bye (release letter),Rutahizamu w’Umugande Frasson Jakeshi yumvikanye n’iyi kipe y’i Nyanza kuyikinira imyaka ibiri.
Umutoza wa Rayon Sports, Didier Gomez da Rosa, yabwiye IGIHE ko ibiganiro n’uhagarariye Jakeshi, Mujib Kasure, byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2013 maze bumvikana ko azayikinira imyaka ibiri.
Gomez yagize ati “Byose birasa nk’ibyarangiye, kuko twamaze kumvikana ariko bagomba (…)

N’ubwo atarashyira umukono ku masezerano kubera ko batarabona ibyangombwa bye (release letter),Rutahizamu w’Umugande Frasson Jakeshi yumvikanye n’iyi kipe y’i Nyanza kuyikinira imyaka ibiri.

Umutoza wa Rayon Sports, Didier Gomez da Rosa, yabwiye IGIHE ko ibiganiro n’uhagarariye Jakeshi, Mujib Kasure, byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2013 maze bumvikana ko azayikinira imyaka ibiri.

Gomez yagize ati “Byose birasa nk’ibyarangiye, kuko twamaze kumvikana ariko bagomba gusubira Uganda kuzana ibyangombwa bimwemerera gukina muri Rayon Sports (release letter).”

Mu igeragezwa, Jakeshi yakiniye Rayon Sports imikino 3, ibiri na Kiyovu Sport n’uwa Mukura VC aho uyu musore yawutsinzemo ibitego 2.

Ibyangombwa bya Jakeshi bigomba kuba byageze mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2013, kuko ari bwo isoko ryo kugura abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda rizafungwa.

Ku wa mbere, Rayon Sports kandi yasinyishije Meddie Kagere amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bakinnyi bombi biyongereye kuri Kambale Salita Gentil na Cyubahiro Jacques, mu gushakira ibitego Rayon Sports haba muri shampiyona, igikombe cy’amahoro ndetse n’imikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Rayon Sports kandi iratenganya umuhango wo kwereka abafana abakinnyi bazifashisha muri uyu mwaka, ndetse bagatanga nomero ku mugaragaro abakinnyi bazajya bambara.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages