Mu ntangiriro za Kamena 2026, ni bwo Uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd (SBL) rwatangaje ko amasezerano y’imikoranire hagati yarwo n’Ikipe ya Rayon Sports rwari rubereye umuterankunga mukuru, yarangiye.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ibiganiro byo kuyavugurura bigeze kure, ndetse mu gihe cya vuba hazatangazwa uburyo bw’imikoranire bushya.
Ati “Maze iminsi numva abantu bavuga ngo Rayon Sports na Skol byaratandukanye, ariko ni ibihuha, ni ibinyoma bidafite ishingiro. Mu minsi itarenze icyumweru kimwe turavugurura amasezerano.”
“Tumaze iminsi turi mu biganiro, Skol ni umufatanyabikorwa wa Rayon Sports, Aba-Rayons bazamubona cyane mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Dufite ibikorwaremezo yatwubakiye tuzakomeza gukoreraho, dufite uburyo bwo kumwamamaza ku bikorwa byose bya Rayon Sports.”
Nubwo bimeze bityo ariko, Murenzi Abdallah yemeje ko atazaba ari we mufatanyabikorwa mukuru, kuko Rayon Sports yemeranyije gukorana Banki ya Kigali guhera mu mwaka utaha w’imikino, ari na yo izajya yambara imbere ku myambaro yayo.
Ati “Ngira ngo wenda icyo abantu bibaza kizahinduka, ntabwo ari we mufatanyabikorwa uzaba ari imbere ku mwambaro wa Rayon Sports, bitewe n’uko twabonye umuterankunga mukuru wundi. Ibyo ni ibintu bisanzwe mu mupira w’amaguru.”
“Umwaka umwe, ibiri, itatu, ine, itanu ishobora gushira ukorana n’umuntu ku wa gatandatu hakaza undi agasimbura. Uyu mwaka tuzakorana na BK, ni we mufatanyaikorwa mukuru twasinye amasezerano, ntabwo ari ibihuha. Mu minsi iri imbere tuzayageza ku bakunzi ba Rayon Sports.”
Akomeza avuga ko ibibazo bya Rayon Sports cyane cyane iby’imishahara y’abakinnyi bigiye kurangira, kuko ari ikigo kinini mu by’imari mu bikorera mu Rwanda.
Ati “Ni ikigo kinini cy’imari tuzafatanya mu bintu byinshi, bya bibazo twajyaga tugira nk’imishahara itabonekera igihe, ingengo y’imari itabonekera igihe, BK ije kubishyiraho akadomo. Ije gutanga igisubizo kirambye kuri bya bibazo by’amikoro twahoranaga.”
Mu minsi iri imbere Rayon Sports izashyira hanze imyambaro mishya izambara mu myaka itanu iriho Banki ya Kigali ndetse na Jayrutty Investment, dore ko impande zombi ifitanye na yo amasezerano y’imyaka itanu.
Abandi bafatanyabikorwa bahari barimo Airtel, izanagira uruhare mu kugura bisi nshya ya Rayon Sports, na yo izaboneka mu mwaka utaha w’imikino, ndetse mu gihe izaba itaraboneka hakazashakwa uburyo Rayon Sports izajya igenda, dore ko ingendo zayo zitwara arenga miliyoni 50 Frw ku mwaka.
Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, Gikundiro irateganya ko Airtel izatanga hejuru ya 30% cyangwa 40% by’iyo ngengo y’imari igenda ku ngendo z’ikipe.
Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League) ya 2026/27 izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, isozwe ku wa 30 Gicurasi 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!