Amakuru IGIHE ifite ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwarambagije uyu mukinnyi muri Gicurasi ubwo bamwe mu bashinzwe kuyishakira abakinnyi berekezaga muri iki gihugu, bakaza gukururwa na ba myugariro babiri ari bo Alioune Souané na Oumar Gningue.
Uyu musore wari ugifite amasezerano muri iyi kipe akaba yarahise atangira ibiganiro na Rayon Sports ari na ko iyi kipe y’i Nyanza iganira na As Pikine.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nyakanga ni bwo amakipe yombi yaje kwemeranya ko Rayon Sports yishyura ibihumbi 25$ igahabwa uyu myugariro waje mu Ikipe y’Umwaka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Sénégal.
Oumar Gningue unakinira Ikipe y’Igihugu ya Sénégal y’abakina imbere mu gihugu, akaba yafashe indege kuri uyu wa Gatanu aho ategerejwe i Kigali ku mugoroba, agahita ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.
Uyu myugariro wo hagati akaba asanze abandi bakinnyi iyi kipe yaguze nka Fitina Omborenga warekuwe na APR FC, Richard Ndayishimiye wavuye muri Sunrise, Niyonzima Olivier Seif wakinaga muri Kiyovu Sports, Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Ikipe y’Amagaju ndetse n’abandi.
Iyi kipe iri butangire imyitozo kuri uyu wa Gatanu, izatangaza Umutoza Mukuru n’Uwungirije ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, aho imyitozo ibanza iri bube ikoreshwa n’umutoza Rwaka Claude.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!