Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo niho habereye uyu mukino utitabiriwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi kuko Rayon Sports isanganywe abafana benshi itari mu bihe byiza nk’abakeba bayo APR FC na Mukura VS.
Kirehe FC itozwa na Kalisa François yaje muri uyu mukino ifite abakinnyi babiri bakiniye Rayon Sports, Nkurikiye Jackson (murumuna w’umutoza Habimana Sosthène) na Uwayezu Bernard bayikiniye mu 2013-2015.
Ntabwo byabaye intwaro yafasha iyi kipe yakoze ibilometero byinshi iva i Kirehe hafi y’umupaka wa Rusumo iza i Kigali guhangana na Rayon Sports yari yahisemo kubanzamo abakinnyi bane bakina basatira.
Umukino watangiye Rayon Sports ihererekanya neza inagaragaza inyota yo gushaka igitego ariko ihusha uburyo bubiri bwari bwabazwe kuko Ismail Mfashingabo urindira Kirehe FC yakuyemo imipira ya Fabrice Mugheni na Bimenyimana Bonfils Caleb.
Ku munota wa 37 Michael Sarpong yafunze umupira ku gituza aryamira ba myugariro babiri ba Kirehe FC ahereza Bimenyimana Bonfils Caleb akorerwa ikosa na Nkurikiye Jackson amuturutse inyuma haboneka Penaliti yinjijwe na Caleb.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’igitego 1-0 bituma igice cya kabiri gitangira Umutoza wa Kirehe FC akora impinduka ashaka igitego cyo kwishyura, umukinnyi wo hagati Munyeshyaka Gilbert asimburwa na rutahizamu Louis Mohamed.
Ntabwo byatanze umusaruro mwiza kuko Rayon Sports yakomeje kubarusha hagati mu kibuga aho Fabrice Mugheni na Yannick Mukunzi bahererekanyaga imipira neza biza no kubyara igitego cya kabiri ku munota wa 49.
Igitego cyatsinzwe na Kapiteni Manzi Thierry ku mupira yahawe na Eric Irambona wakinnye mu mwanya wa Eric Rutanga wagize ikibazo cy’imvune mu myitozo.
Umutoza Robertinho yakoze impinduka aha umwanya abakinnyi badakunda gukina. Habimana Hussein bita Eto’o, Mugisha François Master na Tumushime Ally Tidjan, murumuna wa Manishimwe Djabel w’imyaka 18; bahise binjira mu kibuga.
Iminota ya nyuma yagoye cyane Kirehe FC yagaragazaga umunaniro kuko yaje gutsindwa n’igitego cya gatatu ubwo Bukuru Christopher yahaga umupira Caleb agacunga uko mugenzi we Sarpong ahagaze akamuha neza, yisanga asigaranye n'umunyezamu bonyine atsinda igitego cya gatatu, cyari icya karindwi muri shampiyona.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze 3-0 ihita inafata umwanya wa kabiri n’amanota 28 aho yaciye kuri Mukura VS ifite amanota 26 ariko izigamye imikino ine y’ibirarane. Zombi zikomeje kwiruka inyuma ya APR FC iyoboye urutonde yo ifite amanota 32.
Nyuma y’uyu mukino, umukinnyi wo hagati Yannick Mukunzi yahise asezera abakunzi ba Rayon Sports azenguruka stade akomera amashyi abafana yambaye umwenda wanditseho ngo ‘Warakoze Rayon Sports’. Yabikoze kuko agiye kwerekeza muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède.




























Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0