00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yambuye zimwe mu nshingano Gacinya wagurishije Kasirye na Diarra

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 January 2017 saa 11:49
Yasuwe :

Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Chance Denis yamaze gufatirwa ibyemezo bikomeye n’Umuryango wa Rayon Sports birimo kuba atemerewe kongera kugurisha umukinnyi muri iyi kipe bitewe n’amanyanga ashinjwa kuba yarakoze ubwo yajyaga kugurisha ba rutahizamu babiri, Davis Kasirye na Ismaila Diarra muri DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma y’amezi atandatu Perezida wa Rayon Sports Gacinya n’abo bafatanya bafashe icyemezo cyo kugurisha ba rutahizamu babiri bahetse iyi kipe umwaka ushize bakayihesha umwanya wa kabiri muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, ibyakomeje kugirwa ibanga ko Umuryango wa Rayon Sports utabyishimiye byatangiye kujya ahagaragara.

Tariki 27 Nzeri 2016 IGIHE yasohoye inkuru y’uko Umuryango wa Rayon Sports mu nama idasanzwe yari yawuhuje washyizeho akanama kihariye ko kwiga ku manyanga yakozwe mu igurishwa ry’aba bakinnyi gusa ibi byaje guterwa utwatsi na bamwe mu bayobozi bavuga ko nta kibazo bafitanye n’ababagurishije.

Kuri ubu hari amakuru avuga ko uretse no gukurikirana ayo manyanga, Perezida Gacinya yamaze kwamburwa uburenganzira bwo kongera kugira umukinnyi agurisha ndetse hamaze iminsi hakorwa inama zimusaba kwegura nubwo atarabyemera.

Uyu muyobozi yarihanangirijwe bwa nyuma nk’uko bigaragara mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, yandikiwe Gacinya tariki 16 Ukuboza 2016 igashyirwaho umukono na Visi Perezida wa mbere w’umuryango wa Rayon Sports, Jean Damascène Ruterana.

Hari n’amakuru avuga ko Gacinya n’abo bafatanya mu kuyobora ikipe bashaka kugurisha rutahizamu w’umunya-Mali, Moussa Camara wari waje gusimbura abo yatakaje akaba ari umwe mu nkingi za mwamba zayo.

Umutoza Masoudi Djuma ahora avuga ko akundira uyu mukinnyi kuba akora cyane kabone n’iyo atatsinda ariko afasha abandi kubona ibitego.

Uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego bitanu muri shampiyona, biravugwa ko ashakishwa cyane n’ikipe yo mu Misiri itaratangazwa ngo ikaba initeguye gutanga akayabo k’amadorali ya Amerika ibihumbi 100 asaga miliyoni 81 z’amafaranga y’u Rwanda.

Andi makuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kandi hateganyijwe inama igomba guhuza abayobozi b’abafana ba Rayon Sports bahagarariye amatsinda atandukanye (Fan Clubs) bahura n’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports biga ku buryo ikipe iyobowe n’ibindi bibazo biyigaragaramo bishobora kuyibera inzitizi zo kugera ku musaruro ishaka.

Iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ku munsi wa 12 irusha mukeba APR FC amanota atanu, ikomeje no guhura n’ikibazo cyo gusinyisha abakinnyi bashya umutoza yari yifuje banashyizwe ku rutonde rw’abo izakoresha mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup barimo Nizigiyimana Karim Mackenzi wamaze kongera amasezerano muri Gor Mahia ndetse na Sibomana Abouba akaba yerekeje muri Tusker muri Kenya gushyira umukono ku masezerano.

Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis (ibumoso) ari kumwe na Perezida w'Umuryango Kimenyi Vedaste
Davis Kasirye (wambaye ingofero) n'abayobozi ba Rayon Sports barimo Gakwaya Olivier (uwa mbere iburyo) na Gacinya Denis, ubwo bari mu biganiro na DCMP y'i Kinshasa
Diarra agaragara i Kinshasa aho yari ari kurambagizwa n'ikipe ya DCMP
Ubusatirizi bwa Diarra na Kasirye bwafashije Rayon Sports gutwara igikombe cy'amahoro no gusoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2015/2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages