RBA iheruka kwerekana Shampiyona y’u Rwanda tariki 15 Nzeri 2023 ku mikino Kiyovu Sports yanganyijemo na Gasogi United igitego 1-1 muri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma y'urugendoshuri abayobozi bagize Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League bagiriye muri Tanzania kureba uko abaho bacuruza umupira, tariki 19 Nzeri 2023, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi yayo, Hadji Youssuf Mudaheranwa, yabwiye IGIHE ko bagiye gusinya amasezerano na RBA afite agaciro ka miliyoni 380 Frw n’ubwo nyuma bitaje gukunda.

Nyuma yo gusuzuma igiciro cyari cyatanzwe mbere bagasanga kiri hasi, Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwasabye RBA ko yazamura iki giciro kikagera kuri miliyoni 400 Frw ku mwaka wa Shampiyona.

Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko nyuma yo kuganira hagati ya RBA na Star Times yari kugura Shampiyona yaje gusanga ayo mafaranga ari menshi Rwanda Premier League ibwirwa ko ubushobozi butaboneka.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, Hadji Youssuf Mudaheranwa, yemeje ko RBA igiye kongera kwerekana Shampiyona nyuma y’iminsi 42.

Yagize ati "Twamaze kumvikana byose no ku masezerano yari yarateje ikibazo n’ubwo atarasinywa ariko bazatangira kwerekana Shampiyona ku Munsi wa Cyenda. Twumvikanye ibyo bagomba gushyiramo ubwo barimo kuyategura. Twabahaye umukozi wacu n’uwabo bari kurebera hamwe uko bagomba kuyandika ndakeka atazarenza icyumweru gitaha hagati yo ku wa Kabiri no ku wa Kane."

Yavuze ko ibyo bari bemeye bageze aho basanga bitazavanamo inyungu, nta n’ubushobozi bafite, binatuma igiciro cyasabwe mbere kigabanuka.

Yakomeje ati "Umupira n’ubwo bawerekana ariko bumvikana na Star Times, hari amafaranga ibaha, yaje kubatenguha rero ibyo bashakaga ntiyabyubahiriza; ni yo mpamvu amafaranga yagabanutse.”

Mudaheranwa akomeza avuga ko hari ibyo bambuye RBA kuri ubu burenganzira harimo no kwerekana Shampiyona ku mbuga za internet zirimo na YouTube.

Ati” Natwe hari ibyo twabambuye bitewe n’uko amafaranga yagabanutse, ibyo bari bafitiye uburenganzira nko kuri internet bari bafiteho 100% byarahindutse bazayikoraho 50% na twe tuyikoreho 50%.”

Rwanda Premier League na yo izagira imbuga zayo izerekaniraho umupira, ikaba yanawugurishirizaho kuri internet.

Ati "Kuri YouTube ntibizakunda yaba Rwanda Premier League na RBA bose bazerekana umupira ku mbuga za bo uzaba ugurishwa.”

Yakomeje avuga ko Rwanda Premier League igiye kubaka imbuga nkoranyambaga izajya icururizaho Shampiyona n’ibindi bikorwa by’umupira w’amaguru.

Yagize ati "Tugiye kubaka imbuga zacu nka Rwanda Premier League zitazerekana umupira, gusa zizaba zishobora gushyirwaho ibikorwa bya buri munsi by’umupira w’amaguru haba mbere na nyuma y’imikino.”

Amakuru agera ku IGIHE kandi yemeza ko RBA ifite imikino ine kuri gahunda y'Umunsi wa Cyenda ari yo ibiri yo ku wa Gatanu, tariki 27 Ukwakira irimo uwo Gorilla FC izakiramo Marines FC na Kiyovu Sports izakiramo Etoile de l'Est. Hari kandi umwe wo ku wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2023, Gasogi United izakiramo Police FC mu gihe ku Cyumweru APR FC izakira Rayon Sports.

RBA igiye kongera kwerekana Shampiyona nyuma y'iminsi 42 yari imaze ihagaritswe
RBA igiye kongera kwerekana Shampiyona nyuma y'iminsi 42 yari imaze ihagaritswe
Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, Hadji Yussufu Mudaheranwa, yemeje ko RBA igiye kongera kwerekana Shampiyona izakinwa Umunsi wa Cyenda mu mpera z'iki cyumweru
Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, Hadji Yussufu Mudaheranwa, yemeje ko RBA igiye kongera kwerekana Shampiyona izakinwa Umunsi wa Cyenda mu mpera z'iki cyumweru