Ikipe y’i Catalogna imaze iminsi yarihereranye iy’i Madrid kuko imaze gutsinda imikino ine muri itanu iheruka kandi higanjemo ibitego byinshi.
Icyakora kuri uyu mukino, amakipe yugarijwe n’imvune z’abakinnyi b’ingenzi, aho Real Madrid izawakira idafite myugariro Antonio Rudiger, mu gihe abarimo Trent Alexander Arnold na Dani Carvajal bashidikanywaho nubwo bakoze imyitozo yo ku wa Gatanu.
Nubwo bimeze, rutahizamu Kylian Mbappé ni uwo guhanga amaso kuko yatangiye neza cyane uyu mwaka w’imikino amaze gutsindamo ibitego 15 mu marushanwa yose, birimo 10 byo mu mikino icyenda ya Shampiyona.
Ku rundi ruhande, FC Barcelone yugarijwe n’imvune z’abakinnyi igenderaho nka rutahizamu Robert Lewandowski, Raphinha, Gavi n’abandi.
Aba kandi biyongeraho umutoza Hansi Flick ugomba gusiba umukino umwe kubera ikarita y’umutuku yahawe ku mukino uheruka wa Girona.
Mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi mu marushanwa yose, Barcelone yatsinzemo ine iheruka yikurikiranya kuko Real Madrid iheruka kuyitsinda tariki ya 21 Mata 2024.
Abakinnyi bashobora kuzabanzamo ku ruhande rwa Real Madrid ni Thibaut Courtois, Dani Carvajal, Éder Militão, Dean Huijsen, A. Carreras, Federico Valverde, Aurélien Tchouameni, Arda Guler, Jude Bellingham, Vinicius Jr na Kylian Mbappé.
Abashobora kuzabanzamo kuri FC Barcelone ni Wojciech Szczesny, Jules Kounde, Pau Cubarsi, Ronald Araujo, Alejandro Balde, Frankie De Jong, Pedri, Lamine Yamal, Fermin López, Marcus Rashford na Ferran Torres.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!