Ibi bihano ariko ntibibuza aya makipe kugura abakinnyi bashya muri iki gihe gito cyo muri Mutarama ariko nikirangira, yaba Atletico Madrid cyangwa Real Madrid nta n’imwe izaba yemerewe kongeramo abakinnyi bashya ariko abasohokamo bo bashobora kugenda.
Kuri ibi bihano haniyongereyeho gucibwa ibihumbi 900 by’amafaranga y’Amasuwisi angana n’ama Euro 622,000 naho Real Madrid yo izatanga amafaranga y’Amasuwisi 360,000 angana n’ama Euro 249,000.
Itangazo ryasohowe na FIFA rigira riti "Aya makipe yombi byavumbuwe ko yishe amategeko mpuzamahanga agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi bakiri bato n’ibindi bijyanye no kubandikisha ndetse no kubakinisha mu marushanwa atandukanye.”
Aya makipe aracyafite kujurira akaba anafite iminsi 90 yo gukemura ibibazo byose bifite aho bihuriye n’abakinnyi bakiri bato.
Ikipe ya FC Barcelona nayo ivuye mu bihano nk’ibi yari yafatiwe mu 2014 igerageza kujurira ariko ntibabikuraho, kuva icyo gihe ikaba yari itaragura umukinnyi n’umwe ndetse n’abo yari yaraguze harimo Aleix Vidal na Arda Turan bakaba batari bemerewe gukina.






Ibitekerezo 0