Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023 nibwo hakinwe Classico ya Espagne, aho FC Barcelona yakiriye Real Madrid kuri Spotify Camp Nou mu mukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona.
FC Barcelona yatangiye isatira kuko mu minota itanu ya mbere, iyi kipe yari imaze guhusha uburyo bubiri bwa Robert Lewandowski na Raphinha.
Real Madrid yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 10, ku mupira Eduardo Camavinga yazamukanye neza awurekera Vinicius Junior wawuhinduye imbere myugariro Ronald Araújo aritsinda.
FC Barcelona yahise yongera kuyobora umukino ari nako yiharira umupira cyane. Ku munota wa 20, Christian Christensen yahushije igitego ku mupira Balde yamuhinduriye ariko ashyizeho umutwe umupira uca hanze gato y’izamu.
Uyu musore yongeye guhusha uburyo bwiza ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko ateye umupira, asanga umunyezamu Thibaut Courtois ahagaze neza.
Nyuma yo kugeregeza uburyo bwinshi, Sergi Roberto yishyuriye Barcelona igitego, ku mupira Raphinha yateye Antonio Rudiger awukuramo usanga uyu musore ahagaze wenyine atsinda igitego cya mbere ku munota wa 44.
Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Real Madrid yagarutse mu cya kabiri isatira bikomeye ishaka igitego cya kabiri ariko abasore b’inyuma ba Barcelona bakabyitwaramo neza.
Ku munota wa 58, Lewandowski yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira yatereye hanze y’urubuga rw’amahina Eder Militao awushyira muri koruneri.
Mu minota 60, Barcelona yasatiraga bikomeye cyane ari nako yahushaga uburyo bwinshi bw’ibitego binyuze kuri Lewandowski utahiriwe no kubona izamu.
Ku munota wa 74, Raphinha yateye ishoti rikomeye ku mupira yazamutse ahererekanya neza na Gavi ariko umunyezamu Courtois umupira awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 80, Marcos Asensio yatsinze igitego cya kabiri, ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Dani Carvajal, ariko nyuma yo kwifashisha amashusho ya VAR umusifuzi yacyanze avuga ko uyu musore yari yaraririye.
Iyi kipe y’i Madrid yakomeje gusatira cyane mu minota ya nyuma ndetse abasore bayo benshi bari bazamutse gushaka igitego.
Muri uko kuzamuka FC Barcelona yafashe umupira izamuka yihuta cyane, Balde awuhindura imbere y’izamu usanga Franck Kessie ahagaze wenyine atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 92.
Umukino warangiye Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 2-1.
Gutsinda uyu mukino byongereye Barcelona amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, kuko yahise igira amanota 68, irusha 12 mukeba wayo Real Madrid ifite amanota 56.









– Arsenal FC ikomeje guhagarara bwuma
Mu Bwongereza, umukino wabimburiye indi ni uwahuje Nottingham Forest yakiriye Newcastle United, ariko umunsi ntiwayihira itsindirwa iwayo ibitego 2-1.
Imikino yakomeje ku wa Gatandatu aho Chelsea yakiriye Everton ariko inanirwa kubona amanota atatu nkuko yari imaze iminsi ibikora.
Igice cya mbere cy'umukino nta kipe yigeze ibonamo igitego kugeza mu cya kabiri, Chelsea yari iri imbere y'abafana bayo ifunguye amazamu ku munota wa 52 gitsinzwe na João Félix. Ku munota wa 69, Abdoulaye Doucoure yacyishyuye, aherejwe umupira na James Tarkowski.
Chelsea yakinnye umukino mwiza ugerageza guhora imbere y'izamu rya Everton, ariko mu buryo icyenda yaremye habonetsemo ibitego bibiri gusa.
Yifashishije penaliti, Kai Havertz yatsinze igitego cya kabiri cya Chelsea ku munota wa 89, Abdoulaye Doucoure wari mwiza muri uyu mukino, ahereza umupira mwiza Ellis Reco Simms, watsinze igitego cyo kunganya cya Everton.





Undi mukino ukomeye wahuje Southampton na Tottenham Hotspur, wagaragaje ku yindi nshuro ko umutoza Antonio Conte ari mu bihe bitamworoheye.
Tottenham yasoje neza igice cya mbere cy'umukino iyoboye, yananiwe kwihagararaho, inganya ibitego 3-3. Tottenham yatsindiwe na Pedro Porro, Harry Kane na Ivan Perisic. Southampton yo yafashijwe na Che Adams, Theo Walcott na James Ward-Prowse.
Kuri uyu munsi kandi Manchester City itarakinnye Shampiyona, yari yakiriye Burnley mu gikombe cya FA Cup, iyinyagira ibitego 6-0.
Muri uyu mukino Erling Haaland yongeye kwigaragaza kuko yatsinzemo ibitego bitatu wenyine byiyongera kuri bibiri byatsinzwe na Julián Álvarez na kimwe cya Cole Palmer.




Abakunzi ba ruhago aho bari hose bari bahanze amaso kureba uko Arsenal FC yitwara. Ku Cyumweru ni bwo yakiriye Crystal Palace itari mu bihe byiza kuko hashize iminsi mike isezereye umutoza wayo Patrick Vieira.
Arsenal yakoze akazi kayo hakiri kare cyane kuko yagiye mu karuhuko ifite ibitego 2-0 byatsinzwe na Gabriel Martinelli na Bukayo Saka. Mu gice cya kabiri Bukayo Saka yongeyemo ikindi na Granit Xhaka abona inshundura.
Jeffrey Schlupp yatsindiye Crystal Palace igitego cy'impozamarira, umukino urangira ari 4-1. Uyu wahise uba uwa gatandatu idatakaza mu gihe Crystal Palace imaze 13 nta ntsinzi.
Ibi byatumye Arsenal ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y'u Bwongereza kuko ifite amanota 69 n'ikinyuranyo cy'amanota umunani hagati yayo na Manchester City iyigwa mu ntege.






Manchester United nayo yakinnye FA Cup, ibasha kubyaza umusaruro amakarita abiri atukura ya Fulham, iva inyuma iyitsinda ibitego 3-1. Ibi byatsinzwe na Bruno Fernandes winjije bibiri na Marcel Sabitzer, icya Fulham cyashyizwemo na Aleksandar Mitrović.




– Bayern Munich yatsikiye
Bayern Munich yatsinzwe umukino yasuyemo Bayern Leverkusen ibitego 2-1. Iyi kipe ikomeye mu Budage ni yo yabonye igitego mbere cyatsinzwe na Joshua Kimmich.
Bayern Leverkusen yavuye inyuma ibona penaliti ebyiri, zatewe neza na Exequiel Palacios.
Uku gutsindwa kwaje nyuma y'uko Borussia Dortmund yari yasoje akazi kayo inyagira FC Cologne ibitego 6-1. Yahise iyobora urutonde n'amanota 53, irusha inota rimwe Bayern Munich.







– PSG yabihiwe n’impera z’icyumweru
Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1, yarakomeje aho ku kibuga Parc des Princes, Paris Saint-Germain yahatsindiwe ibitego 2-0 na Rennes. Uku ni ko Marseille yahise itsinda Reims igabanya ikinyuranyo hagati yayo na PSG iyoboye.
– Mu Butaliyani bari mu miguruko hagati ya Juventus na Inter Milan
Mu Butaliyani, Napoli ikomeje kuyobora urutonde ku manota 71, kuko yatsinze Torino ibitego 4-0. Lazio ni yo iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa amanota 19 yose.
Muri iyi Shampiyona kandi Inter Milan yatsindiwe iwayo na Juventus igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Filip Kostić ku munota wa 23.
Uyu mukino waranzwe n’amahane menshi, Inter yashatse uko yishyura igitego bikomeza kwanga.
Umukino ugana ku musozo, amakipe yombi yabonye amakarita atukura mu minota y'inyongera, aturutse mu kutumvikana no kubwira nabi umusifuzi.
Ikarita zombi zatanzwe ku munota wa 90+7, Danilo D'Ambrosio yerekwa iya Inter, Leandro Paredes yerekwa iya Juventus.
Imikino ya Shampiyona ku Mugabane w'u Burayi izakomeza tariki ya 31 Werurwe 2023, nyuma yo gusoza imikino y'amakipe y'ibihugu.










Ibitekerezo 0