Muri uyu mukino wabereye kuri Santiago Bernabéu kuri uyu wa Gatatu, Paris Saint-Germain yari yatsinze igitego 1-0 mu byumweru bibiri bishize, yongeye kubona izamu ku gitego cyinjijwe na Kylian Mbappé ku munota wa 39 nyuma yo guherezwa umupira na Neymar.
Nyuma yo kujya kuruhuka ari icyo gitego 1-0, ku munota wa 58, Carlo Ancelotti utoza Real Madrid yashyizemo Eduardo Camavinga wafashe umwanya wa Toni Kroos.
Real Madrid yasatiraga cyane, yishyuye nyuma y’iminota itatu ku gitego cyinjijwe na Karim Benzema ku mupira wari uvuye kuri Vinícius Junior.
Lucas Vazquez na Rodrygo basimbuye Marco Asensio na Dani Carvajal ku munota wa 66, na byo byongera imbaraga ku ruhande rwa Real Madrid yabonye igitego cya kabiri cyinjijwe na Benzema ku munota wa 76.
Umufaransa Karim Benzema yashimangiye gukomeza kwa Real Madrid ku munota wa 78 ubwo yatsindaga igitego cya gatatu nyuma yo guherezwa umupira na Luka Modrić.
Mu minota 20 ya nyuma, Mauricio Pochetino utoza PSG yakoze impinduka eshatu zitandukanye; Leandro Paredes, Danilo Pereira na Achraf Hakimi basimburwa na Idrissa Gana Gueye, Angel Di Maria na Julian Draxler, ariko ntacyo byafashije ikipe ye byarangiye isezerewe.
Indi kipe yakomeje muri ¼ kuri uyu wa Gatatu ni Manchester City yanganyije na Sporting CP ubusa ku busa, ariko ikaba yari yayitsindiye iwayo ibitego 5-0 mu mukino ubanza.
Indi mikino ine ya 1/8 yo kwishyura izakinwa mu cyumweru gitaha, ku wa Kabiri no ku wa Gatatu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!