RGL Security Company isanzwe ari iya Uwayezu Jean Fidèle, yari yasinyanye amasezerano y’umwaka na Rayon Sports tariki ya 6 Nyakanga 2023 aho biyemeje ko izajya yamamaza iki kigo binyuze mu kucyambara ku kuboko ku myambaro yo mu rugo, iyo hanze n’uwa gatatu.
Aya masezerano yashoboraga kongerwaho undi mwaka, byemejwe ko bitazakunda nkuko Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yabitangaje.
Yagize ati: “Ikipe ya Rayon Sports yari isanganywe abafatanyabikorwa babiri yambara ku kuboko barimo RGL Security na Choplife. Kuri ubu tuzagumana na Choplife na ho RGL yamaze kutwandikira itubwira ko tutazakomezanya mu mwaka utaha”.
Kuba RGL Security Company ivuye muri Rayon Sports byaciye amarenga ko Perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ari na nyiri iki kigo ashobora kutazongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports ubwo manda ye izaba ishojwe mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Uyu muyobozi yakunze gutangaza ko abakunzi b’iyi kipe baramutse bamusabye kuguma muri Rayon yakongera akiyamamaza ariko amakuru agera kuri IGIHE avuga ko bishoboka ko atakongera kwiyamamaza kubera ikibazo cy’uburwayi nkuko na we yakunze kubyitangariza.
RGL Security Company ni ikigo mpuzamahanga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kimaze imyaka irenga 30 gishinzwe ariko kimaze imyaka 13 gikorera mu Rwanda kuko kihakorera kuva mu 2010. Ifite abakozi basaga 3300, itanga serivisi zitandukanye zirimo gucunga umutekano hifashishijwe camera, abarinzi, ibyuma bitabaza, gukumira inkongi z’umuriro n’ibindi.
Iki kigo kikaba cyabisikanye na Tap &Go yasinyanye amasezerano n’iyi kipe ya Rayon Sports kuri uyu wa kane, aho ari yo izambarwa n’iyi kipe ku maboko yayo y’iburyo mu myaka ibiri iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!