Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, avuga ko ibiganiro biri kugana ku musozo, Ikipe y’Ingabo itegereje ko yohererezwa amafaranga ikarekura uyu mukinnyi.
Lamptey ari mu bakinnyi 22 APR FC yajyanye muri CECAFA Kagame Cup 2025, izabera muri Tanzania guhera tariki ya 2 kugeza ku ya 15 Nzeri 2025.
Ikipe y’Ingabo iri mu itsinda rya kabiri hamwe na Bumamuru y’i Burundi bazahura mu mukino wa mbere uzaba ku wa Kabiri, KMC yo muri Tanzania na Mlandege yo muri Zanzibar.
Al Ittihad Misurata SC yasoje ku mwanya wa gatatu mu gice cy’Iburengerazuba, inagarukira mu mikino ya Kamarampaka kuko itageze mu mikino ya nyuma muri Shampiyona ya Libya.
Lamptey yageze muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino gusa ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina. Uyu mukinnyi kandi ni umwe mu bakundwa n’abafana b’iyi kipe cyane kubera imikinire ye.







Ibitekerezo 0