Amakuru IGIHE yamenye avuga ko ibiganiro biri kugana ku musozo hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abahagarariye Robertinho, bityo bigenze neza yakongera gutoza Gikundiro mu mwaka w’imikino wa 2024-25.
Uyu mugabo w’imyaka 64 niwe uheruka guhesha Murera Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019. Si ibyo gusa kuko ni nawe wayigejeje muri ¼ cya CAF Confederation Cup igasezererwa na Enyimba yo muri Nigeria.
Kuva yava mu Rwanda, Robertinho ntiyahwemye kugaragaza ko akunda Kigali ndetse by’umwihariko yakwishimira gusubira muri Gikundiro.
Nyuma ya Rayon Sports, Robertinho yatoje amakipe nka Vipers SC yo muri Uganda yahesheje Igikombe cya Shampiyona, Gor Mahia yo muri Kenya yamazemo amezi abiri gusa ndetse na Simba SC yo muri Tanzania ari nayo aherukamo.
Biteganyijwe ko uyu mugabo azizanira Umutoza Wungirije uziyongera kuri Lebista Ayabonga uzakomeza kuba umutoza wongera imbaraga ndetse na Mazimpaka André wagizwe umutoza w’abanyezamu ndetse Robertinho yanatoje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!