Inkundura yo kugura abakinnyi b’abakeba hagati ya Rayon Sports na APR FC ni yo yavugwaga Ku isoko ry’abakinnyi mu minsi ibiri ishize ndetse ikaba itararangira dore ko Rayon Sports icyifuza abakinnyi babiri muri barindwi basezerewe mu ikipe y'ingabo, barimo Nshuti Savio Dominique ufasha abataha izamu ndetse na myugariro Rusheshangoga Michel.
Abasinye ejo hashize ni Nizeyimana Mirafa ukina hagati, myugariro Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Imran, Sekamana Maxime n’Umunyezamu Kimenyi Yves. Aba bose bashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri bakinira Gikundiro.
Umutoza Robertinho utegereje itike y’indege izamukura iwabo muri Brésil aho ari mu biruhuko, yishimiye cyane itsinda ry’abakinnyi baguzwe na Rayon Sports atangaza ko ari abasore azi neza kandi yagiye ahura na bo kenshi.
Ati ‘’Nta byinshi navuga ku bakinnyi bose baturutse muri APR FC, kuko sindasinya amasezerano, gusa ndabazi ni abakinnyi beza n’ubwo atari njye wagize uruhare mu igurwa ryabo kuko twahuye kenshi ndabazi neza.”
Yikije cyane ku munyezamu Kimenyi Yves atangaza ko akunda imikinire ye, avuga ko yagiriye ubuyobozi inama yo kuzamugura kuva kera kuko yujuje byose umunyezamu mwiza asabwa kugira.
Ati” Gusa ndifuza kuvuga ku munyezamu [Kimenyi Yves], urwego rw’uyu musore uri hejuru, ni umunyezamu wa mbere mu ikipe y’igihugu, ni akazi k’indashyikirwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bukoze kuba bumusinyishije kuko twari dukeneye undi munyezamu uri ku rwego nk’urwa Mazimpaka André. Ndabyishimiye cyane kuba uyu musore agiye kwiyongera mu ikipe.’’
Robertinho yavuze ko we na Ramadhan utoza abanyezamu ba Rayon Sports, bari barasabye ubuyobozi kugura Kimenyi Yves, ariko bagasubizwa ko bigoye kumubona avuye muri APR FC.
Ati “Muri Mutarama, naganiriye n’umutoza w’abanyezamu Ramdhan [Lemis Ikamba] maze tugeza igitekerezo kuri Visi Perezida [Freddy] ko twagura uyu musore kugira ngo azadufashe kuko urugamba rwo gutwara igikombe cya shampiyona rwari rugeze ahakomeye, maze nawe adusubiza ko bigoye cyane kuba twamukura muri APR FC.’’
Amakuru agera ku IGIHE ahamya ko igihe Kimenyi yegerwaga na Gikundiro imwifuza muri shampiyona hagati yari yayiciye miliyoni 18 Frw n'umushahara wa miliyoni y'amafaranga yari kuzajya ahembwa buri kwezi.
Nyuma y'aho asezerewe na APR FC, igiciro cye cyaramanutse kigera kuri miliyoni umunani n'umushahara w'ibihumbi 600 Frw buri kwezi ari nayo yaje guhabwa ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y'imyaka ibiri akinira Gikundiro, kuri uyu wa Kabiri.
Robertinho w’imyaka 59 yemeza ko yari afite amahitamo y’abanyezamu babiri, hagati ya Kimenyi Yves wakiniraga APR FC na Rwabugiri Umar wa Mukura Victory Sports kuri ubu waguzwe na APR FC, aho ngo kubona umwe muri bo byamuhaga icyizere ko Rayon Sports izaba ihagaze neza mu mwaka utaha w'imikino.
Robertinho yatangiye gutoza Rayon Sports guhera muri Kamena 2018, aho yatwaranye na yo Irushanwanwa ry’Agaciro Football Championship ndetse ayihesha Igikombe cya Shampiyona ya 2018-19 mu gihe kandi banageranye muri ¼ cya CAF Confederation Cup 2018 no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize.
Ubwo shampiyona yari irangiye ni bwo uyu mutoza yasubiye iwabo bivugwa ko azamara iminsi 15 akaza gutoza Igikombe cy’Amahoro, ariko kugeza ubu ntibiramenyekana igihe azagarukira n’ubwo bivugwa ko azazana abanya-Brésil babiri baziyongera mu bakinnyi Rayon Sports izaba yaraguze.
Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, wigeze kuvuga ko impande zombi zamaze kumvikana, yaraye atangaje ko bakiri mu biganiro n'uyu mutoza, aho nibirangira azagaruka gutoza iyi kipe.
Ati" Robertinho turacyari mu biganiro, igihe cyose byarangirira, ejo, ejo bundi yaza. Twifuzaga ko yatoza CECAFA, turategereje ikiri buvemo. Muzabimenyeshwa mu minsi ibiri cyangwa itatu."
Rayon Sports ifitanye umukino w’umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Amahoro hamwe na Police FC kuri uyu wa Gatatu, iri kwitegura CECAFA Kagame Cup izatangira mu mpera z’iki cyumweru ndetse na CAF Champions League ya 2019/20 izatangira muri Kanama.











Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0